Ibaruwa y’agahinda ya Olivier Karekezi watoje Rayon Sports adahembwa nyuma yo gufungwa(+Video)

Ibigezweho imikino

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwakomeje gutangaza ko bugifata Olivier Karekezi nk’umukozi wataye akazi nyamara benshi bakibaza cyane ku cyatumye nyuma y’iminsi ibiri gusa agiye bwahise bushyiraho ugomba kumusimbura, Ivan Minnaert ari na we utoza iyi kipe kuri ubu. Perezida Paul Muvunyi yarengeje kuri ibi, tariki 4 Werurwe 2018, yandikira Karekezi ibaruwa yo kumusaba ibisobanuro ku mpamvu yataye akazi nta ruhushya yasabye.

Mu ibaruwa uyu mutoza yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018, yagaragaje ko nta masezerano yari agifitanye n’iyi kipe, atari agihembwa ndetse yagiye ananizwa mu buryo butandukanye nyuma y’aho arekuriwe n’inzego z’umutekano zari zamufashe tariki 15 Ugushyingo 2017 zikamumarana iminsi 18.

Muri iyo baruwa agira ati:“Ubwo CID yanjyanaga kumbaza, wowe perezida (Muvunyi) n’umunyamategeko wa Rayon Sports FC Pierre Claver Zitoni mwaje kundeba. Nari maze iminsi ibiri gusa mbazwa; mwanzaniye urupapuro ruvuga ko mu gihe ntafungurwa nibura mu minsi itanu, amasezerano yanjye nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports FC azahita ahagarara.Nubwo amasezerano yanjye na Rayon Sports FC mu ngingo ya kane avuga ko umukoresha wanjye agomba kumpa integuza imwe mbere y’ukwezi kugira ngo amasezerano ahagarikwe, ibintu mutigeze mukora, mwampatiye gusinya urwo rupapuro ubundi wowe, Perezida n’umunyamategeko muragenda. Ntabwo nigeze nongera kuvugana namwe kugera mfunguwe tariki 1 Ukuboza 2017.”

Karekezi avuga ko amaze gufungurwa aba bayobozi nta n’umwe wamwegereye ngo ya masezerano yari yarahagaritswe yongere avugururwe kuko iminsi itanu yarenze afunze.Ngo nubwo yagarutse mu kazi ndetse muri rusange agahesha iyi kipe ibikombe bine mu gihe yayimazemo, yakomeje gukora nta masezerano agira, ntiyongera no kubona umushahara uko bikwiye ndetse n’uyu munsi ngo ntarahemberwa ukwezi kwa Gashyantare. Agaragaza ko kubera izo mpamvu zose no kunanizwa n’abayobozi batigeze bamwereka ko bamushyigikiye, yasanze atakomeza gukora gutyo ahitamo kwigendera ndetse ubu ngo ntakiri umutoza wa Rayon Sports FC bitewe n’uko nta masezerano ayifitemo.

Inkuru irambuye kanda kuri iyi video:

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *