in ,

Ibibazo bikomeye hagati y’abarutahizamu ba mbere isi ifite kurubu bikomeje gufata indi ntera(inkuru irambuye)

Ba rutahizamu babiri ba mbere bafatwa nkabakomeye ku isi banakomoka mu gihugu cyimwe bakomeje kuvugwaho amakimbirane akomeye nyuma yuko buri wese ashaka gufatwa nkumwami mu kibuga aribo Luis Suarez na Edison Cavani bakomeje kutumvikana mu gihe ikipe yabo ri kwitegura kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera mu gihugu cy’uburusiya mu mwaka utaha wa 2018. Cavani Suarez  (Twitter)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Calcio, aba basore bombi nyuma yo gutinda Bolivia ari nawo mukino wahise ubaha itike ku buryo budasubirwaho yo kwerekeza mu gikombe cy’isi baje kugaragaraho kutumvikana ubwo Luis Suarez yarataga igitego cyabazwe yanze guha Edison Cavani. uyu mukino waje kurangira Suarez atsinze ibitego bibiri mu gihe cavani yatsinze igitego kimwe. Ubwo Edison Cavani bamubaza kuby’iyi nkuru yuko atari kumvikana na mugenzi weyanze kugira icyo abitangazaho ariko amakuru ava muri uruguay avuga ko nyuma y’umukino umutoza yabafashe bombi akabaganiriza kucyo bagomba gukora ndetse ko bagomba no kumvikana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Aurore akomeje guhatirwa kurongorwa na Egide

Dore abanyarwandakazi bamamaye kubera udushya dutangaje cyangwa tugayitse bagiye bakora