in ,

Ibintu 10 umukobwa yakorera umusore akunda bigatuma amwigarurira burundu

Kugirango umuhungu n’umukobwa bakundana bakomeze inzira yabo nziza y’urukundo rudasaza, hari ibintu by’ingenzi buri umwe akwiye gukorera undi kugirango akanyamuneza n’umunezero bihore hagati yabo.

Image result for Ibintu 10 umukobwa yakorera umusore akunda bigatuma amutwara umutima

By’umwihariko hano mu Rwanda dukurikije n’umuco, imyumvire na kamere y’abanyarwanda, hari ibyo umukobwa yakorera umusore bakundana akarushaho kumwishimira. Muri ibyo harimo ibi bikurikira:

1. Mwubahe umwereke ko ari umuntu w’igiciro kuri wowe, wirinde kumwereka ko agukundira ko uruta abandi ahubwo umwereke ko agukundira agaciro umuha abandi batamuha bityo bizatuma akwimariramo kuko burya abahungu bakunda kubahwa cyane.

2. Jya umutungura(surprise) umusohokane cyangwa umugurire impano bitewe n’ubushobozi ufite kabone n’ubwo umukunzi wawe yaba yishoboye cyane kukurusha! N’iyo wamugurira agakarita ka phone biba bihagije. Burya umukunzi wawe biramwubaka bigatuma akugirira icyizere ko utarambirije ku bintu (materialism) kandi ushishikajwe no kumwitaho.

3. Jya wishimira gusangira na we, umutumire musangire kandi umugaragarize ko gusangira na we ntako bisa! Rimwe na rimwe muri gusangira mwenyine jya umutamika burya abahungu nabo bifuza kwitabwaho nk’abana.

4. Jya umuhamagara kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bugufi umwereke ko umuzirikana, umubaze uko yiriwe cyangwa uko yaramutse, niba yariye n’icyo yariye! Bizatuma ahora aterwa ishema n’uko hari umuntu umuzirikana wifuza kumumenyera buri kimwe cyose.

5. Niba muri kumwe, jya ukunda kumuganiriza ku buzima bwawe bwa buri munsi no ku dukuru tujyanye n’inshuti zawe z’abakobwa nk’uburyo babanye n’abakunzi babo n’ibindi, mbese n’ibyo ubona bikwiye ku bakundana ubivugeho utanze urugero ku bandi, bimwubakamo kurushaho kukwiyumvamo.

6. Jya umwita akazina k’igiciro muri kumwe unakandike nk’izina rye kuri nimero ye ya telefone bityo bizamwereka ko nta pfunwe uterwa no kuba umufite nk’umukunzi. Ni bibi cyane kwandika nko muri telefone izina ridasobanutse, utumenyetso cyangwa impine z’amazina kuko bishobora gutuma akeka ko umutendeka ukaba wirinda ko abandi babona utwo tuzina nka honey, my love, Sweetheart,…

7. Nimuba muri kumwe mugahura n’inshuti zawe ntukazuyaze kuziratira uwo wihebeye muri kumwe, bituma arushaho kukugirira icyizere no kumva ko umuhesha agaciro mu bandi.

8. Ntukagire ibintu byawe utinda kumugezaho. Niba ugize amahirwe nko kuzamurwa (promotion) mu kazi cyangwa ikindi kintu wungutse mu buzima, bimumenyeshe musangire ibyishimo. Nuhura n’ikibazo nabwo ntukazuyaze kumumenyesha no kumusaba inama.

9.Niba yibana jya umusura umuterere ipasi, umutekere icyayi,… Ni utuntu tworoheje ariko tumucengera agatwarwa wese.

10. Jya umuganiriza kubuzima bwanyu bw’ahazaza bimwereke ko umwibonamo, umwizera kandi umufiteho ibyifuzo byiza n’umugambi uhamye mu gihe cy’ahazaza.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba Michelle Obama mu mirima y’imboga nyuma yuko umugabo we asimbuwe ku buyobozi (amafoto)

Umva amateka akomeye utigeze wumva mu matwi yawe (+VIDEO)