in

Ibintu byingenzi wagakwiye kwibaza mbere yuko uryamana n’umukobwa!

N’ibiriho ahantu hose,n’ibintu byabaye ibisanzwe ko abenshi mu bakundana bakora imibonano mpuzabitsina ndetse ari n’ababigize ingenzi mu mibereho yabo ya buri munsi,reka   dufate ko byakugoye cyangwa bitakugoye kugira akwemerere ko muryamana ariko se waba wigeze utekereza neza koko ibyo ugiye gukora cyangwa irari ryaguhumye ubwonko maze rirakuyobora.

gn2015

Ngaho ibaze:

1.Ese koko yemeye ko muryamana,uramukunda koko?,wenda ndabizi ukunda ikibuno cye,imiterere y’umubiri we ndetse yewe no kumukorakora biherekezwa no kumusoma ubutitsa,ariko se koko ukunda uwo ariwe ?

2.Ese nyuma yo kumusambanya,n’iki kizakurukiraho?,uzakomeza gukunda imiterere y’umubiri we?,ahubwo se uzakomeza gukunda inseko ye?

3.Ese bizagenda gute naramuka asamye?,ntazandavura,ntazahabwa inkwenene  na rubanda,witeguye kuzahagarara ukemera ibyo mwakoze ukitwa se w’umwana,cyangwa uzahita wimuka ujye kuba aho adateze azamenya.

4.Ese naramuka aguhamagaye akubwira ko atwite ,uzamubwira yihutire kuyikuramo,ashyire ubuzima bwe mu kaga cyangwa uzamubwira uti” humura nkurinyuma,nzagufasha kumurera kuko ari uwacu”

5.Ese aramutse abyaye,uzabasha koko kumwitaho,ahubwo se umwana muzaba mwabyaranye we uzabasha kumubonera ibyangobwa by’ibanze ?

6.Ese ko yemeye ko muryamana nawe ukaba ugiye kubikora,n’umuntu mwabana ku mugaragaro bibaye ngo mbwa?cyangwa n’uwo gusambanya gusa,tekereza iyo aza kuba  uuvandimwe wawe uryamanye n’undi musore.

7.Ese niba aryoheye kuba mwaryamana ,kuki utishimira kuba wamugira umugore wawe,maze ibyo byiza umushakaho ukazabihorana iruhande rwawe?

8.Nuramuka muryamanye maze mugashwana biguturutseho,tekereza ku bubabare azagira maze utekereze ari umwana wawe bibayeho.

9.Tekereza ejo hazaza,wikumvira ibyiyumvo by’umubiri ngo bigutere kuzicuza.

Uko urukundo rwanjye rwashyizweho iherezo n’ukwifuza k’umubiri (birambabaza).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

12 Cartoons Your Mom Shouldn’t Let You Watch When You Were Young

Ngiki icyateye rubanda kuvuga ko Papa yemereye abasilamu ko Yezu atapfiriye ku musaraba.