in ,

Ibintu Lionel Messi yakoreye abanyamakuru bo muri Argentine byatangaje benshi (amafoto +video)

Mu ijora ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu ikipe ya Argentine yanyagiye ikipe ya Colombie ibitego bitatu ku busa mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2018. Nubwo bwose byari ibishyimo bikomeye kubany’Argentine bose, Lionel Messi we yavuye mu kibuga atishimye kubwea ivuzivuzi ry’abanyamakuru bo muri Argentine.

Lionel Messi wari yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino kuri Coup Franc nziza yateye Ospina akabura icyo akora ndetse akanatanga imipira 2 ivamo ibitego yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uwo mukino gusa ariko ibyari ikiganiro byahindutse ibindi ubwo Messi yinjiraga mu cyumba kirimo abanyamakuru aherekejwe n’abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu ya Argentine maze agafata ijambo agasomera abanyamakuru agira ati : “Tuje hano kugirango tubamenyeshe ko twafashe icyemezo cyo kutazongera kugira ikintu nakimwe tubatangariza. Twagiye dushinjwa ibintu byinshi bidutesha icyubahiro gusa ariko ubu noneho mwakabije.

 Leo Messi Boycott (Twitter_@bbcmundo)
Messi na bagenzi be bari imbere y’abanyamakuru, Messi yafashe ijambo.

Lionel Messi wari yarakajwe n’amakuru yasohotse kuri mugenzi we Lavezzi avugako atagaragaye kuri uwo mukino kubera ngo yafashwe ari kunywa itabi, yunzemo agira ati :”Ibintu bishinjwa Lavezzi birakomeye cyane, kuko tutagize icyo tubivugaho abantu bagirango koko nibyo gusa turashaka gushyira ahagaragara ukuri bwa mbere n’ubwa nyuma. Ntayandi mahitamo dufite. Turabizi abanyamakuru benshi ntibameze gutyo. Kwivanga mu buzima gatozi bw’umukinnyi mukamushinja ibintu nkabiriya ntago ari byiza na busa, nta nubwo ari ubwa mbere mubikora. Ntago twakwemera guhora dukina namwe ngo turahangana, muzakomeza mudusebye gusa ntakintu tuzongera kubatangariza.

Lionel Messi (right) celebrates scoring the opening goal with Ever Banega (centre) and Lucas Biglia (left)
Messi yishimira igitego
The Barcelona forward whipped a stunning free-kick into the top right corner in the 16th minute of the first half
Messi yateye Coup Franc y’ikinyejana, Ospina arwana nayo biranga

A despairing David Ospina (2nd right) could only watch on as the Argentine's strike flew past him into the goal

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Amandah Isimbi yashyize ahagaragara ifoto yakuyemo imyenda yose arimo koga (amafoto)

Amagambo Usengimana Faustin yabwiwe n’ umukinzi we, Daniella, yatumye amusezeranya ko bazibanira akaramata