Loading...

Ibisigazwa by’umugore bimaze imyaka 1500 byavumbuwe byambaye inkweto ya Adidas(+video)

Umurambo wasanzwe mu misozi wa Mongolia ,abaganga bemeza ko umaze imyaka isaga 1500 ariko kandi inkweto wari wambaye zigaragaraho ikirango cy”adidas”.

1
Amakuru dukesha Express avuga ko abahanga mu by’ibisigazwa,Archeologists bavuze ko yari umugore ikindi kandi bakaba barakuye ibyo bisigazwa bye mu mabanga y’imisozi ya Altai,basanze ikiganza kimwe n’ikirenge kimwe gusa aribyo bihari ibindi bice ntabiharangwa.

3
Uko bigaragara ku kuguru bisa naho inkweto yari yambaye yari yarakozwe na Adidas dore ko  ku mwenda wari utwikiriye amagufwa y’ikirenge ugaragaraho uturonko dutatu dusumbana,mbese twatundi tugaragara ku nkweto zakozwe n’uruganda rw’abadage ,Adidas.
Izi nkweto rero nizo zatumye abantu bavuga menshi kuri Internet ,bamwe bati uyu mugore n’uwavuba kuko yambaye adidas ,abandi bati ahubw adidas yabayeho kuva kera cyane,

B. Sukhbaatar umushakashatsi wo mu nzu ndangamurage yajyanywemo ibyo bisigazwa yabwiye ikinyamakuru Siberian times ko  aricyo gisigazwa cya muntu cyo muri Asia yo hagati kimaze imyaka myinshi.

Loading...