Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Paul Pogba ni agahomamunwa.

Ibigezweho imikino

Nyuma y’amakuru amaze iminsi ari kuvugwa ko hari umwuka mubi hagati y’umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho na rutahizamu we ,Paul Pogba ndetse bikavugwa ko uyu mukinnyi ari mu bifuzwa bikomeye n’ikipe ya Real Madrid, kuri ubu Cristiano Ronaldo yateye utwatsi Real Madrid ayibuza kugura uyu mukinnyi ukomeye cyane.

Cr7 ntashaka Paul Pogba muri Real Madrid.

Ni nyuma y’aho bikomeje kuvugwa ko Jose Mourinho asigaye akunda gusimbuza uyu musore ndetse bamwe batangiye guhamya ko ahazaza ha Pogba hari mu mazi abira, ibintu byateye ikipe ya Real Madrid kuzamura icyifuzo cyayo cyo kuba yagura uyu mukinnyi yifuje kuva kera.Gusa nk’uko tubikesha ikinyamakuru Diario Gol ngo Cr7 yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid kureka kugura Paul Pogba ngo kuko atifuza kumubona I Bernabeu mu mpeshyi.Ibi bikaba bibaye nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko Pogba arimo kwicuza icyatumye yemera kujya muri Manchester United mu gihe yari afite amahirwe yo kwerekeza muri Real Madrid.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *