Ibyo Shaddy Boo yatangaje kuri Diamond bavuzweho gukundana byatunguye abatari bake.

Ibigezweho Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Shaddy Boo wavuzweho kenshi ko afitanye umubano udasanzwe na Diamond Platnumz yatunguye abafana be nyuma y’amagambo yavuze kuri uyu muhanzi aho yatangaje ko ari umufana we bisanzwe ndetse ngo nta mubano w’urukundo bafitanye.

Shaddy Boo na Diamond bavuzweho kenshi ko bakundana.

Uyu munyarwandakazi uzwi ku rubuga rwa Instagram yahamije ko nta kintu kinini kiri hagati yabo kandi ko nubwo Diamond yamusaba urukundo atamwemera.Yagize ati :”Kubera ubuzima bw’ibyamamare njye ntabwo mbukunda ku buryo ansabye urukundo ntabwo namwemerera. Ni ubucuti ariko ntabwo nigeze ngirana umubano na Diamond,Wapi.”

Mu kiganirio na Sunday Night abajijwe niba Diamond amusabye ko bakundana nk’uko yabanye na Zari The Boss Lady, Shaddy Boo yahakanye yivuye inyuma aguva ko atakundana nawe.Ati “Njyewe ubuzima bw’ibyamamare (abasitari) bwangora cyane kuko mbona ubuzima bwabo buba budasanzwe cyereka habaye urukundo. Ndi umufana we ariko ntabwo ndi umuntu wajya mu mubano nawe.”

Shaddy yakomeje avuga ko kuba yaramamaye kuri Instagram byamugwiririye atari ibintu yari yarateguye .Gusa mu kwamamara kwe avuga ko byamuviriyemo kugira abanzi benshi ahanini kubera imyambarire ye abantu bamwe babona ko idasanzwe.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *