Loading...

Iggy Azalea yongeye kuzura akaboze hagati ye na Nicki Minaj

Ntabwo Iggy yigeze abaho igihe kirekire mu muziki we atari guterana amagambo n’abandi bahanzi bagenzi be,murabyibuka muri 2014 intambara y’amagambo ya Iggy na Snoop Doggy,yakomotse ku mafoto Snoop yakoraga akayashyira ku mbuga nkoranyambaga,nyuma yaho Iggy yongeye gutukanira  kuri Twitter na Q-Tip,nyuma yaho yaje kugirana ibibazo na Nicki Minaj ari nabyo bitararangira.

nickivsiggy

N’ubwo batarahanga ngo bacyorane amaso ku maso ariko bisa naho bitutumba ndetse umunsi umwe bizaba,tugarucye na none muri 2014 ubwo Nicki Minaj yaramaze kugirwa umuhanzikazi wa mbere muri Hip Hop  na BET,yavuze ijambo abenshi bavuze ko yashakaga kubwiriramo Iggy naze wari umaze iminsi yiyita uwambere muri iyi njyana,yagize ati”“What I want the world to know about Nicki Minaj, is when you hear Nicki Minaj spit, Nicki Minaj wrote it,” ati”icyo nshaka ko abantu bamenya kuri Nicki Minaj,n’ igihe wumva Nicki Minaj acira,Nicki Minaj arabyandika…”

Hashize imyaka ibiri ibi abivuze,ariko ubwo Iggy yarari muri Studio za  Real 92.3 FM(L.A),yabibajijwe icyo abitekerezaho maze n’agasuzuguro kenshi ati”ndabizi nandika ibyange,niba nawe  yandika ibye  n’amahirwe kandi ndamwizera” akomeza agira ati” ntabwo dufitanye umubano,nsinamuzi  cyane..”

MTV ivuga ko kwihakana Nicki kwa Iggy bidashatse kuvuga ko atamuzi koko ahubwo ari ibisanzwe muri Showbiz ko umuntu yabikora gutyo kuko aba ashaka kwerekana ikizere yifitiye cyane ko yongereyeho ko aziko Nicki akora umuziki mwiza ,bisa no kwivuguruza bihambaye nk’umuntu wari wamaze guhakana ko atanamuzi cyane.

Ntagitangaza ko Nicki Minaje ashobora gusubiza Iggy dore ko ari umwe mu bakobwa batajya bapfa kuripfana ,nk’uko yabyeretse Miley Cyrus umwaka ushize ubwo yamutukiraga muri MTV Awards .

Loading...