in ,

Igikorwa cy’ubutwari umukinnyi ukomeye wa Manchester United akoreye ikipe ye gikoze ku mitima ya benshi

Bamwe mu bakinnyi bakomeye b’amakipe atandukanye bagenda bahemukira amakipe yabo bitewe n’agafaranga cyangwa izindi mpamvu zitandukanye bikaba ngombwa ko batandukana nayo, urugero ninka Neymar wavuye mu ikipe ya Fc Barcelona akajya muri PSG kubera amafaranga cyangwa Oscar Emboaba wavuye muri Chelsea akajya mu bushinwa, ariko umunya Espagne Juan Mata akoze igikorwa cy’ubutwari ubwo yakatiraga ikipe yamuhaga amafaranga atagira ingano.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Telegraph, ikipe yo mu gihugu cy’ubushinwa ya Jiangxu suning yashakaga kumuha amasezerano y’imyaka 4 ikazajya imuhemba amafaranga asaga ibihumbi 375 by’amapound ku kwezi agahita aba umukinnyi wa kabiri ku isi uhembwa amafaranga menshi ariko uyu musore akaba ayiteye ishoti binyujijwe kumuhagarariye mu mategeko ariwe Papa we kuko babwiye iyi kipe ko bari mu biganiro n’ikipe ya Manchester United kugirango barebe uko bamwongerera amasezerano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere Safi na Judith mu buryohe bw’urukundo (VIDEO)

NTIBYOROSHYE: Umusaza w’umuzungu asohoye andi mafoto y’ubwambure bw’umugore wa Safi