in ,

Ihangana rikomeye ryongeye kubyuka hagati y’umutoza Jose Mourinho na Arsene Wenger

Umutoza Jose Mourinho utoza ikipe ya Manchester United ndetse na Arsene Wenger utoza ikipe ya Arsenal ni abagabo batigeze bacana uwaka kuva buri umwe wese yakwinjira muri champiyona y’ubwongereza ariko byakubitiraho ko Arsene Wenger atigeze atsinda Mourinho muri champiyona bigatuma umubano wabo uhoramo urunturuntu, kuri ubu rero nyuma yuko Mourinho yatangaje amagambo asesereza Wenger amusabira ibihano kubw’ikosa yakoze ryo kubwira nabi umusifuzi Anthony tailor nkuko twabibwaiye mu nkuru yacu iheruka http://www.yegob.rw/ikipe-ya-arsenal-nabafana-bayo-kuri-ubu-bari-mu-gahinda-gakomeye/, uyu munya porutigali yongeye kumushotora kuburyo budasanzwe.

Mourinho na Wenger bigeze gufatana no mu mashati
Mourinho na Wenger bigeze gufatana no mu mashati

Nyuma yuko umutoza Arsene Wenger ahanishijwe ihazabu y’amafaranga ibihumbi  25 by’amapound ndetse akanahagarikwa imikino ine atagera ku ntebe y’abasimbura, Mourinho ntiyaripfanye kuko ku mugoroba washize mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mare Velmerha cy’iwabo muri Portigali yagize icyo abivugaho.

Ubwo umunyamakuru yabikomozagaho amubaza icyo yavuga ku bihano byafatiwe mugenzi we Arsene Wenger, Jose Mourinho yagize ati:”Ni ibintu byagaragaje ko nta mutoza ugomba kwigira akaraha kajyahe, twese turangana imbere y’amategeko nubwo rimwe na rimwe hari abo bakingira ikibaba ariko biriya ni ugutanga urugero rwiza cyane rwose, ntawuri hejuru y’amategeko.”

Image result for mourinho in press conference

Uyu mugabo kandi yongera kubazwa niba nta bwoba ikipe ya Arsenal imuteye mu gushaka umukinnyi Antoine Griezman, yagize ati:” Nge sinjya ngira ubwoba bwo kuba nagura umukinnyi cyangwa bwo kuba amakipe duhanganye ashaka umukinnyi nange nifuza, umukinnyi we niwe uba uzi aho yifuza kwerekeza, kandi amafaranga ikipe ya Arsenal ikoresha mu kugura abakinnyi ntawe utayazi, rero nge sinjya ntekereza cyane kuri ibyo kuko ababishinzwe barahari.”

Ibi bikaba byasekeje cyane abanyamakuru bari mu cyumba uyu mugabo yakoreye inama. Tubibutse ko ikipe ya Manchester United na Arsenal zombi zifuza uyu mufaransa Antoine Griezman ku mafaranga miliyoni 63 z’amayero akaba ariyo zose zashyize ahagaragara ko zifuza kumutangaho, ariko nyirubwite akaba ntacyo arabitangazaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahigo Neymar Junior agiye gukora kakozwe n’abakinnyi bake cyane ku isi y’abazima

Jurgen Klopp umutoza wa Liverpool afashe icyemezo cyo kugurisha rutahizamu ukomeye(Soma Impamvu)