in ,

Ikipe ya Fc Barcelona yaguye mu mutego itazashobora kwikuramo na gato(Impamvu)

Josep-Maria-Bartomeu

Ikipe ya Fc Barcelona nibwo bwa mbere yahura n’ibibazo ikabiburira umuti bitewe nuko nyuma yo guhindura umutoza ikazana Ernesto Valvede, ndetse ikamumurikira imishinga yo kwagura ikipe no kubakira ku bakinnyi bakiri bato bazakoreshwa mu gihe cy’imyaka iri imbere, kurubu ibitangazamakuru byinshi ku mugabane w’iburayi biri guhuriza ku kintu kimwe kandi cyaca intege abakunzi b’ikipe ya Fc Barcelona. Josep Maria Bartomeu  (Reuters)

Amakuru ari kwibandwaho mu bitangazamakuru bitandukanye nka Marca, As, Mundo Deportivo, sky sport italia, aravuga ko ikipe ya Fc Barcelona kuva yatangira kwiruka inyuma y’abakinnyi Marco Verrati, Ousmane Dembele, Hector Bellerin na Paulinho, bimeze nkaho amakipe aba bakinnyi babarizwamo adashaka kugirana ibiganiro n’iyi kipe. Umukinnyi Marco Verrati yabangamiwe n’ubuyobozi bwe butifuza kugira icyo buganira na Fc Barcelona mu gihe we yifuza kuva mu ikipe ya PSG. Ousmane Dembelee we nyuma yo kubaza ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona umwanya uhoraho azakinaho bakawubura we yahise abivamo nyuma yuko umutoza w’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa Didier Deschamps yaburiye abakinnyi be ko utazakina imikino ihagije atazategereza no guhamagarwa. Hector Bellerin we yanze kurekurwa n’umutoza Arsene Wenger bitewe nuko uyu mukinnyi ari inkingi ya mwamba mu ikipe ya Arsenal. Paulinho we w’umunya Brasil ikipe ya Guanghzou Evergrande iramwifuzamo Miliyoni 40 z’amapound mugihe Fc Barcelona iri gushaka gutanga Miliyoni 25 z’amapound gusa. Mu busanzwe ikipe ya Barca iyo itinze ku isoko ry’igura n’igurishwa iba yaburanirwe, hakaba hari n’amahirwe make ko isoko ry’iyi mpeshyi ryarangira ikipe ya Barcelona irangije ntamukinnyi ukomeye yibitseho.

Tukaba dutegereje kureba uko iby’iyi kipe bizarangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro-irebere uko ikibuno cya Kim Kardashian gisigaye cyarabaye (amafoto)

Reba ifoto ya Nana Supersexy ari kumwe na The Ben yavuzweho na benshi