in ,

Ikipe ya Liverpool Fc igiye gutakaza umukinnyi ukomeye cyane

liverpool-jurgen-klopp

Nyuma yo kuburirwa umwanya uhoraho mu ikipe ya Liverpool Fc, umufaransa Mamadou Sakho yahise afata icyemezo cyo gusohoka muri iyi kipe, gusa nyuma yo gushakishwa n’amakipe menshi yasabye Liverpool ngo amubatize, uyu musore yavuze ko atazatizwa ndetse nkuko tubikesha ikinyamakuru The times, uyu musore yatangaje aho yumva yakwerekeza.

Image result for Mamadou sakho

Ugutana kwa Livepool nuyu mukinnyi kumeze nkaho kwarangiye, nyuma yo kwicazwa imikino myinshi n’umutoza Jurgen Klopp,  uyu musore w’imyaka 26 ntashimishijwe no kuva i Mersey gutya kuko nkuko yabitangaje, yumvaga aha hantu azahakorera amateka meza kandi menshi. L’OGC Nice, Galatasaray, West Bromwich, Swansea na l’AC Milan zamaze kwandika amabaruwa asaba gutizwa uyu mukinnyi, gusa inkuru dukesha Skysport iravuga ko ikipe ya Southampton itozwa n’umusaza Claude Puel ariyo iri muri iyi gahunda cyane dore ko yo ishaka kumutangaho miliyoni 23 z’amapound kugirango aze gusimbura Jose Fonte uri kogwa runono n’amakipe nka Manchester United, Fc Barcelona na Borussia Dortmund.

Tukaba dutegereje kureba aho uyu mufaransa, ukundwa cyane n’umutoza Didier deschamps agomba gukomereza ruhago ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

No pants day : umunsi wo kwiyandavuza kuri benshi

Irebere amafoto y’abastar b’abanyarwanda bari mu rukundo