in ,

Ikipe ya Real madrid yamaze gutangaza amahitamo yayo kubanyezamu babiri yashakaga

Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gukomeza gushaka umunyezamu uzajya gusimbura Keylor Navas utarigaragarije cyane umuyobozi w’ikipe Florentino Perez, kuri ubu iyi kipe ya mbere ku mugabane w’iburayi yamaze gutangaza umunyezamu yiteguye gushyiraho amafaranga ashoboka yose kugirango imwigarurire.Image result for thibaut courtois and de gea

Nyuma y’igihe kitari gito abavugizi b’iyi kipe ndetse nabashinzwe kuyishakira abakinnyi(Scouts)bakomeje gusirisimba mu gihugu cy’ubwongereza bitegereza hagati y’abasore babiri, umunya espagne David de Gea ndetse n’umubiligi Thibaut Courtois, gusa kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru AS cyo mu gihugu cya Espagne aremeza ko iyi kipe igomba kuba yamaze kumvikana n’umusore Thibaut Courtois ukinira ikipe ya Chelsea kuburyo impeshyi izajya gutangira uyu musore asubiye I Madrid dore ko yanahahoze ubwo yari intizanyo mu ikipe ya Atletico Madrid.

Iyi kipe ya Los Blancos ikaba yiteguye gutanga amafaranga asaga miliyoni 60 z’amapound kugirango yiyeguriye uyu mubiligi ukomeje kwigaragariza isi ya ruhago.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutangaza akazoza ke, umukinnyi Mesut Ozil yatunguye bikomeye abafana b’ikipe ya Arsenal

Umukinnyi Lionel Messi ahawe ibihano byashyize ikipe ya Argentine mu mazi abira