in ,

Ikipe ya Real Madrid yarangije kubona umusimbura wa Zinedine Zidane

Italiki 4 Mutarama 2016,nibwo Zinedine Zidane yagiriwe icyizere ahabwa gutoza ikipe ya Real Madrid,nyuma y’amezi 18 yonyine nta mufana wa ruhago utakwemera ko Zidane yakoze akazi katoroshye kuko amaze guhesha Real Madrid ibikombe 7 byose harimo 2 bya Champions League,La Liga,Igikombe cy’isi cy’ama club,SuperCup ya Espanye na Supercup z’i Burayi 2.

Gusa mu Bufaransa hamaze igihe havugwa amakuru y’uko Zinedine Zidane warangije kwiyemerera kera ko azatoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mbere y’uko arangiza gutoza,yaza aje gusimbura Didier Deschamps mu gihe ikipe ye itakwitwara neza mu gikombe cy’isi cya 2018 cyizabera mu Burusiya.

Image result for mauricio pochettino
Mauricio Pochettino

Ikipe ya Real Madrid ikaba rero yatangiye kwitegura mu gihe koko Zidane watwaye ibikombe byose muri iyi kipe yajya gutoza ikipe y’Abafaransa,ndetse amakuru atangazwa na Marca yemeza neza ko Mauricio Pochettino umutoza wa Tottenham nyuma y’akazi keza yakoze muri iyi kipe y’abana ariko iri mu zikomeye kw’isi,ko yaba umusimbura mwiza wa Zidane.

Real Madrid ikaba iri bubone amahirwe yo kubona uyu mutoza niba koko yayitoza ubwo baraza guhura n Tottenham ye kuri uyu mugoroba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kunanirwa kwihangana TYGA yabyuye umubano n’umwe mu bo bakundanye(impamvu)

Inkuru Ishyushye-Ikipe ya FC Barcelone yarangije kwumvikana n’umukinnyi benshi bafata nk’umusimbura wa Cristiano Ronaldo