in

Ikoranabuhanga rigeze aho gukora imashini y’imibonano mpuzabitsina(sex robot) (inkuru+amafoto)

Bamwe bavuga ko isi igeze ahabi abandi nabo bakakirana iyi nkuru n’amaboko yombi na njye nkagira nti:”Isi igeze kure.”

Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bigeze aho utakwibaza; bigeze kure cyane kurenza uko ubwenge bwa muntu bubyiyumvisha.

Izi mashini z’imibonano mpuzabitsina zishobora kuba ari cyo kintu gihambaye cyabayeho mu mateka y’ikorana buhanga nkuko atari imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo mushobora no gukundana.

Sex robot

Dr Helen Driscoll wo muri kaminuza ya Sunderland avuga ko iri koranabuhanga riri kwihuta cyane kuko ngo iyi robo cyangwa imashini y’imibonano mpuzabitsina izaba igisubizo ku bantu bayikunda ngo ndetse izanakoreshwa cyane uko iminsi izagenda iza.

Iyi mashini ngo ikoranye ikoranabuhanga ritangaje kuburyo itazajya ivuga gusa ahubwo igira n’amaranga mutima.

Dr Driscoll ashimangira yivuye inyuma rwose ko n’ubwo ibi bikiri mu nyigo ariko biri hafi kujya mu ngiro kuko ibyo bagezeho byabaye mu gihe gito kurusha icyari cyateganijwe, ibi bikaba bivuga rero ko muri uyu mwaka ushobora kurangira babigezeho.

Intelligent Sex Dolls

Muri 2007, umushakashatsi David Levy wo muri Kaminuza ya Maastricht yatangarije livescience ko muri 2050 abantu bashobora kuzajya bakora ubukwe n’ama mashini(robots).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano Robot iri sexy kurusha izindi zose muri iy’isi ndetse ngo abagabo bayitiranya n’umugore (amafoto)

Knowless in Ni iki Utazibagirwa