Imyambarire igaragaza ibibero n’amabere bya Beyonce yateye benshi kumwibazaho bikomeye (amafoto).

Umuhanzikazi Beyonce Knowles akomeje kwibazwaho n’abantu batari bake, nyuma yo kugaragara mu bukwe bw’umukinnyi wa Tennis, Serena Williams yambaye imyenda igaragaza ibibero n’amabere ye.

Ni ubukwe bwabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize aho ,ubu bukwe bwa Serena Williams n’umugabo we Alexis Kerry Ohanian bwitabiriwe n’ibyamamare bikomeye,harimo n’uyu muhanzikazi Beyonce.Muri ubu bukwe Beyonce yagaragaye yambaye ku buryo budasanzwe aho yari yambaye imyenda ishotorana, dore ko yagaragazaga ibibero no hafi gushyira amabere ye hanze.

Nyuma yo gufotorwa amafoto atandukanye Beyonce akaba kuri iki cyumweru yahise ayashyira ku rukuta rwe rwa instagram aho aya mafoto yakomeje kugenda agarukwaho,benshi bemeza ko yifotoje mu buryo bushotora ab’igitsina Gabo.

No Comments Yet

Leave a Reply

Your email address will not be published.

INSTAGRAM

Ikinyamakuru cyambere mu imyidagaduro mu Rwanda,

FOLLOW US ON

Kwamamaza