Loading...

Imyambarire igaragaza ikibero cya Beyonce yatumye yifuzwa n’abagabo batari bake(amafoto)

Hari hashize iminsi itari mike umuhanzikazi Beyonce Knowles atagaragara mu ruhame nyuma yo kwibaruka abana b’impanga, gusa kuri ubu uyu muririmbyi akaba yongeye gutungura abafana be, nyuma yo kugaragara yambaye ikanzu igaragaza ikibero cye cyose , maze bituma bamwe bemeza ko iyi myambarire ye yashotoye ab’igitsina gabo.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru cyabyanditse ngo ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 24 Nzeri ubwo Beyoncé n’umugabo we Jay Z bitabiraga igikorwa cyiswe Diamond Ball cyabereye Mujyi wa New York ahitwa Cipriani Wall Street aho cyari cyateguwe n’umuhanzikazi Rihanna abinyujije mu muryango we witwa ‘Clara Lionel Foundation’.Abari bitabiriye ibi birori bakaba baratangariye imyambarire ya Beyonce, ndetse nyuma y’ibi birori benshi barwaniraga kumufata amafoto dore ko uko yagendaga atambuka ari nako yagendaga arwana n’agakanzu gato k’ubururu yari yambaye aho kendaga gushyira hanze ubwambure bwe.

Uko Beyonce yatambukaga ni nako yarwaniraga guhisha ikibero cye.

 

Loading...