in ,

Imyitwarire igayitse y’abakinnyi ba Chelsea igiye kubakorera ishyano

Mu gihe ikipe ya Chelsea imaze imikino igera ku munani yose idatakaza inota na rimwe muri Championat ya Premier League barasa naho igiye gutakaza amanota kungufu mu buryo budasanzwe iziri imyitwarire y’abakinnyi bayo.

Ejo bundi abakinnyi ba Chelsea barwana n’aba Man City

Nkuko ikinyamakuru Mirror kibitangaza ngo ikipe ya Chelsea ishobora kuba igiye kugabanyirizwa amanota kubera imyitwarire mibi yagaragajwe n’abakinnyi bayo ku kibuga cya Manchester City ku mukino w’umunsi wa 14 wa Championat.

Uku kugabanyirizwa amanota kw’ikipe ya Chelsea ngo bikaba byaba bitewe nuko ubu ari ubwa 4 mu mezi 19 gusa abakinnyi bayo bagaragaho imyitwarire igayitse yo kurwana mu kibuga.

Nkuko Mirror ikomeza ibitangaza ngo Chelsea yari yahawe gasopo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu mpera za season ishize ubwo bakinnyi bayo barwanaga n’abakinnyi ba Tottenham. Icyo gihe rero FA ikaba yari yaburiye Chelsea ko abakinnyi bayo nibongera kugaragaraho imyitwarire nkiyo ikipe izahanwa igakurwaho amanota kuri ubu rero ngo FA ikaba yaba igiye gushyira mu bikorwa ayo magambo.

A scuffle breaks out after Eric Dier brings down Eden Hazard
Abakinnyi ba Chelsea barwana n’aba Tottenham

Tottenham and Chelsea players clash

Ibi rero bikaba byababaje bafana ba Chelsea baraye banatakaje umwanya wa mbere wa Championat kuri ubu ufitwe n’abasore ba Arsene Wenger, gusa ariko Chelsea ikaba yari ifite amahirwe yo kwisubiza uwo mwanya itsinda cyangwa se inganya na West Brom.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uramutse uriye ibi biribwa wahorana impumuro nziza mu kwanywa

Urutonde rw’abakinnyi ba ruhago 10 b’abanyarwanda bakurura abagore kurusha abandi