in ,

Inkomoko y’abasore batera ivi basaba abakobwa kubana

Hashize iminsi abasore bo mu Rwanda batangiye kwiga umuco wo gutera ivi mu gihe bari gusaba abakunzi babo ko bubakana urugo. Ni ibintu rero mu minsi yo hambere byagaragara mu ma film yerekana imico y’ahandi ariko mu Rwanda byari bitaragerwaho.

Ubu rero ni byo bigezweho muri Kigali ndetse hafi ya buri musore ushaka gukora ubukwe muri iyi minsi abikorera umukobwa akunda .

Nkuko tubikesha urubuga rwa bibamagazine, gutera ivi rimwe ni umuco uturuka cyera mu bihugu by’I Burayi aho umurwanyi wabaga agiye guhabwa ipeti ry’ umurwanyi w’icyubahiro cyangwa se udasanzwe yapfukamaga imbere y’umuntu ukomeye, umwami cyangwa umwamikazi agatera ivi imbere ye ashaka kumwereka ko amwubashye kandi atazamuhemukira.

Kuri ubu ni umuco rero wadutse mu Rwanda, wenda hari ababikora bazi icyo bisobanura ndetse bakaba nabo bari kwereka abakunzi babo ko babubashye kandi ko babihaye wese ntacyo basize. Gusa na none gutera ivi bisigaye ari ibigezweho cyangwa se ari kubikora nk’umuhango dore ko hari ngo n’abatera ivi amanama y’ubukwe yatangiye, cyangwa se bagashwana nyuma yo gutera ivi.

Gusa nanone umusore utera ivi asaba umukobwa ko babana bigaragara nkaho biri romantique. dore ko abasore benshi baba biteguye icyo gikorwa , bagiye ahantu heza rimwe na rimwe hanatatse mu buryo bwihariye ndetse hari abari bubafotore muri icyo gikorwa.

Ese wowe igikorwa cyo gutera ivi ugifata gute ? Duhe ibitekerezo byawe hasi y’iyi nkuru.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo yatashye amara masa

Snoop Dogg yerekanye Trump ari umurambo