in ,

Inkuru Ishyushye-Igenda rya Neymar ritumye FC Barcelone iyobora bwa mbere mu mateka Real Madrid ku rutonde rw’amakipe ….

Nyuma y’igenda rya Neymar Jr mw’ikipe ya Paris Saint Germain,abayobozi,abakinnyi ndetse n’abafana ba FC Barcelone byararababaje bikomeye aho byaje kugira n’ingaruka mu mikino ya Supercup aho Real Madrid yabatsinze imikino yombi 3-1 ndetse na 2-0,nyamara byaje gutuma ikipe ya FC Barcelone iyobora Real Madrid ku rutonde rw’amakipe yinjije agatubutse mu gihugu cya Espanye.

Ikipe ya FC Barcelone ikaba yarakuye muri Neymar miliyoni 222 z’amayero nubwo yahise ivuga ko mu rwego rwo kwiyubaka izayakoresha yose igura abandi bakinnyi ariko ikipe ya Liverpool yaje kwanga gutanga Philippe Coutinho biba ngombwa ko iyagumana.FC Barcelone ikaba ifite mw’isanduku yayo miliyoni 708 z’amayero amafaranga itigeze itunga mbere bishobora o kuyigira ikipe itunze cyane kw’Isi mu minsi iri imbere urutonde rushya rusohotse.

Ni mugihe bakeba ba Real Madrid bafite mw’isanduku amafaranga angana na miliyoni 674 z’amayero aho irushwa na FC Barcelone angana na miliyoni 34 zose z’amayero

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishyushye: Ibyifuzo byabafana ba Real Madrid birashyize bishyirwa mu bikorwa

Paul Pogba yashyize ejo hazaza he mw’ikipe ya Man Utd mu kaga nyuma yo gusuzugura BIKOMEYE Jose Mourinho (IMPAMVU)