in ,

Inkuru ishyushye: Ikipe Cristiano Ronaldo azerekezamo yamenyekanye

Cr7

Hashize igihe kitari gito amakuru avuga ko umukinnyi Cristiano Ronaldo agiye kuva mu ikipe ya Real Madrid ndetse twagiye tubandikira inkuru zitandukanye zivuga kuri iyi mpinduramatwara Cristiano Ronaldo yagaragaje, ndetse no kumpamvu zimwe na zimwe zamuteye kwihutira mu bitanganzamakuru gutangaza inkuru nkiyo, murizo nkuru harimo, Exclusive: Lionel Messi niwe wihishe inyuma y’igenda rya Cristiano Ronaldo(Impamvu)Ku buryo butunguranye Cristiano Ronaldo arashaka kuva muri Real Madrid(Impamvu)Cristiano Ronaldo agiye kujyanwa mu burokoIsomere amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be yemeza koko ko agiye kuva muri Real Madrid, Izi nkuru zose zagiye zivuga impamvu uyu musore umaze gufasha ikipe ya Real Madrid gukora amateka akomeye, nko kuba ikipe ya Mbere mu mupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi ibashije gutwara igikombe cya Uefa Champions League inshuro ebyiri zikurikiranye, nandi menshi, nyuma yo kuyifasha no gutwara champiyona ya 33 ya LaLiga yaba yarahise yihutira mu bitangazamakuru avuga ko agiye kuva muri Real Madrid, kurubu rero uyu mukinnyi nyuma yibyo byose akaba yanatangaje ikipe yifuza kwerekezamo.

Cristiano Ronaldo veut revenir en Angleterre

Amakuru azindukiye mu binyamakuru muri iki gitondo nkuko tubikesha Sky Italia, amakipe ashakisha uyu musore yo ni menshi, gusa ikipe ya PSG niyo yatangaje ko mugihe uyu musore yaba avuye muri Real Madrid, biteguye kumuha umushahara wose azasaba. Mu gihe ikinyamakuru Marca na As byo muri Espagne bizindutse bihishura inkuru yuko uyu musore Ronaldo yaba yaraganiriye n’umuhagarariye mumategeko Jorge Mendes amubwira ko agomba gukora ibishoboka byose akumvikana n’ikipe ya Manchester United bityo uyu musore uvuka i Madeyira akaba yakongera agasubira gukinira ku kibuga Old Trafford aho aheruka gukinira muri 2008. Icyifuzo cye akaba aricyo ndetse akaba yakomeje amusaba ko ariho yarangiriza Carriere ye y’umupira w’amaguru. Gusa ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bukaba ntacyo buratangaza kuri iyi nkuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Lionel Messi niwe wihishe inyuma y’igenda rya Cristiano Ronaldo(Impamvu)

Dore amafoto agaragaza ikimero cy’uwahoze ari umukunzi wa T.I akomeje kumushengura umutima