in ,

Inkuru Ishyushye-Lionel Messi ku mugaragaro ntago akeneye Ballon d’or ya 6

Lionel Messi kugeza ubu ufite agahigo ko kuba umukinnyi ufite Ballon d’or nyinshi  (5),nyamara uri kuribwa insataburenge na Cristiano Ronaldo ufite 4,mu gihe habura amezi macye cyane ngo hatangazwe uzegukana Ballon d’or ya 2017,umutoza wa FC Barcelone ku mugaragaro yemeje ko Lionel Messi adakeneye ballon d’or ya 6. Leo Messi Train  (Reuters)

Ernesto Valverde ugiye kumara amezi agera muri 4 gusa atoza Barca,mu magambo ye yavuze ko uyu musore adakeneye indi Ballon d’or yaba iya 6 kuri we kuko abantu bose bazi neza ko ari we mukinnyi w’ibihe byose kw’Isi.Yagize ati “Twese turabizi ko ari we mukinnyi mwiza kw’isi.Kumuha Ballon d’Or cyangwa ikindi gihembo kugira ngo abantu babyemere biri mu binca intege.Ntacyahindura uko tumufata kandi murabizi.”Ibi akaba yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo mbere y’umukino wa Champions League uza guhuza iyi kipe ya FC Barcelone na Olympiacos.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Undi mukinnyi wa Real Madrid ashobora gukurikira Cristiano Ronaldo muri gereza

AKUMIRO-Ubwambure bw’umusore Young Grace yashyize hanze bwateye abantu kwipfuka mu maso kubera isoni