in ,

Inkuru ishyushye: Safi Madiba atangaje impamvu nyakuri Nizzo atagaragaye mu bukwe bwe

Umuhanzi Safi Madiba, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys akaba ari numwe mu byamamare nyarwanda bimaze igihe bigarukwaho n’abantu benshi batandukanye hano mu Rwanda cyane cyane bitewe n’ubukwe yakoze mu minsi ishize bwavuzweho n’abantu batari bake. Ni ubukwe butagaragayemo umusore Nizzo baririmbana mu itsinda rimwe rya Urban Boys, ibi bikaba byaraateye benshi kwibaza impamvu ndetse bamwe bakanakeka ko baba baragiranye amakimbirane.

Safi Madiba n’umufasha we

Mu masaha make ashize, Safi Madiba amaze gutangaza impamvu nyakuri Nizzo atagaragaye mu bukwe bwe. Ni mu kiganiro amaze kugirana na Radio Rwanda muri Samedi Detente aho yatangaje ko atari guha ubutumire Nizzo kuko ari umuvandimwe we kandi abavandimwe bafatanya gutegura gahunda zabo yongeyeho ko impamvu Nizzo atageze mu bukwe bwe aruko yari afite izindi gahunda ze bwite yari yagiyemo. Mu magambo ye bwite Safi Madiba yagize ati:“Nizzo ni umuvandimwe wanjye kandi abavandimwe bafatanya gutegura gahunda zabo. Nizzo twafatanyije gutegura iby’ubukwe bwanjye. Sinari kumuha ubutumire nk’umuvandimwe wanjye. Na Humble Jizzo nubwo yanyambariye ntabwo nigeze muha ubutumire kuko nawe ari umuvandimwe wanjye. Nkekako impamvu Nizzo atageze mu bukwe bwanjye aruko yarari muri gahunda ze bwite”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa b’inkumi batukanye baratokozanya bazira kwikora ku bibero kwa Marina

Umuhanzi Makanyaga yavuze ikintu gitangaje yakoraga mbere yo kwinjira muri muzika