in ,

Inkuru Ishyushye-Zidane agiye guhanwa bikomeye azira Cristiano Ronaldo (IMPAMVU)

Nyuma y’umukino ubanza wa Supercup ikipe ya Real Madrid yatsinzemo FC Barcelone i Camp Nou 3-1,wavugishije abantu benshi kubera ikarita itukura yahawe Cristiano Ronaldo kubera kwigwisha no gukuramo umupira bikarangira asunitse n’umusifuzi agahanishwa imikino 4,kuri ubu n’umutoza we Zinedine Zidane ashobora guhanwa.

Zidane

Nubwo nyuma y’umukino uyu mugabo yavuze ko adashaka kugaruka ku misifurire,igihno cya CR7 kimenyekana,yaje kuvuga ati “Ntago nishimye habe na gato ku bw’igihano cya Cristiano Ronaldo.Ntago ngiye kuvuga ku basifuzi ariko iyo urebye neza ibyabaye ugahita wiyumvisha ukuntu Cristiano Ronaldo atazadukinira mu mikino 5 mita ndakara kandi nawe ni uko”. Ibintu bitacitse komite technique y’abasifuzi igiye gusabira Zizou guhanwa nkuko ikinyamakuru AS kibitangaza

Amategeko yo muri Espanye agenga displine ya ruhago ntago yemerera Zidane kuba yavuga nabi icyemezo cya komite y’abasifuzi cyane cyane mu kiganiro n’abanyamakuru.Iki kinyamakuru gikomeza cyemeza neza ko uyu mugabo ahamwe n’icyaha yahanishwa kuva ku mikino 4 kugeza ku mikino 10.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore bimwe mu byamamare byabaye ibirangirire kubera bimwe mu bice by’umubiri wabo

Inkuru Ishyushye-Arsene Wenger atangaje igihe Alexis Sanchez azavira muri Arsenal benshi barumirwa kubera ukuntu ari vuba cyane