in ,

Inkuru ishyushye-Amahirwe y’ikipe y’AMAVUBI yo kwitabira CAN yiyongereye BIDASUBIRWAHO

Irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu by’Afurika,ikipe y’igihugu y’Amavubi iherukamo muri 2004,kuri ubu habaye impinduramatwara aho iri rushanwa ryahinduye umubare w’amakipe azaryitabira ndetse bahindura n’igihe izajya ibera .

Cameroun itwara CAN 2017

Comite y’ubuyobozi bwa federasiyo ya ruhago ku mugabane w’afurik CAF,nyuma y’iminsi ibiri bateraniye i Rabat muri Maroc,bemeje ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24 aho kuba 16 yarsanzwe aryitabira. Mu makipe 8 yiyongereyemo,ikipe y’igihugu Amavubi yabyaza umusaruro ayo mahirwe ikayazamo ibintu bisaba gukora cyane ndetse no kwumva ko byashoboka.

Iri rushanwa kandi rikaba rizajya riba buri myaka ibiri mu mezi y’ukwa 6 n’ukwa 7 aho kuba mu kwezi kwa 1 ibintu byatumaga abakinnyi bata amakipe yabo bakagaruka barasimbuwe cyangwa batagitanga umusaruro uhagije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto y’umukobwa wa Donald Trump yambaye Bikini yatangariwe n’abantu benshi

Dore abahanzi nyarwanda bigaruriye imitima y’abakobwa benshi hano mu Rwanda (amafoto)