in ,

Inkuru nziza-Abafana ba Arsenal bongeye kwishima nyuma y’igihe kinini bari bamaze bategereje ko umukinnyi wabo yongera amasezerano

Nyuma y’iminsi itari mike havugwa ibibazo by’abakinnyi ba Arsenal badashaka kwongera amasezerano harimo ahanini abakinnyi ba kizigenza nka Alexis Sanchez ndetse na Mesut Ozil,kuri ubu umutoza Arsene Wenger yamaze abafana ubwoba.

Arsenal v AFC Bournemouth - Premier League

Ni mu magambo yavuze nyuma y’umukino wa Europa League ikipe ya The Gunners yakiriyemo ikanatsinda ikipe ya Cologne 3-1,harimo n’igitego cyiza cyane cy’uyu musore nyine Alexis Sanchez.Mu magambo Wenger yabwiye abanyamakuru yatangaje ko umukinnyi Mesut Ozil ageze kure avugana n’ikipe ku kwongera amasezerano nubwo baherukaga kuganira kuri ayo masezerano mu kwezi kwa 8 ubu ariko ibiganiro bikaba bikomeje yongeraho ndetse ko uyu musore ashaka kuguma muri Arsenal.

Ni nyuma y’aho ikinyamakuru cyandikirwa mu budage Bild,gitangaje ko uyu musore Ozil ashaka kwongera amasezerano mw’ikipe ariko ikipe yo ikaba idaheruka kumwegera ngo imuhe amasezerano mashya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ifoto y’umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavugishije abantu n’abandi kubera imiterere y’umubiri we

Isomere nawe amafaranga atagira ingano Lionel Messi amaze kwinjiza kuva yatangira gukina ruhago yumije abantu benshi