in ,

Inkuru Ishyushye-Amanyanga ya Cristiano Ronaldo icyo yabyaye cyamenyekanye aho avuye kwitaba urukiko

Cristiano Ronaldo umaze amezi 2 hatangajwe ko akurikiranwa n’ubutabera bwo mu gihugu cya Espanye aho aregwa kuba yaranyereje umusoro kuva mu mwaka wa 2010 aho yemeye ko yinjije miliyoni 14 z’amayero mu kwamamaza cyangwa ahandi izina rye ryaba ryarakoreshejwe mu gihe yinjije miliyoni 43.

Cristiano Ronaldo kuri uyu munsi akaba aribwo yitabye urukiko,aho yaraje kwumva ibyo aregwa gusa nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza.Umucamanza akaba yamubwiye ko aregwa icyaha cyo kunyerez umutungo akaba azagaruka ku yindi taliki runaka aje kwiregura cyangwa kwemera icyaha.

Abasesenguzi mu by’amatego mu kigo gishinzwe imisoro yo muri Espanye batangarije BBC ko aramutse akomeje guhakana icyaha,byarangira uyu musore ahanishijwe imyaka 3 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 28 z’amayero,ikosa ryo guhakana icyaha Lionel Messi nawe warezwe iki cyaha yigiriye inama yo kudakora agahanagurwaho icyaha.

CR7 ntago ari we mukinnyi wenyine uhuye n’icyo kibazo aho na Lionel Messi,Neymar,Mascherano,Radamel Falcao n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto y’umugore wa T.I yavugishije abantu benshi ku isi

Knowless yashyize hanze ifoto ye maze umwe mu bafana be ahita afata icyemezo cyo gukundana n’abanyarwandakazi (yirebe hano)