in ,

Irangira ry’isi ryonyine niryo rizavanaho uduhigo Cristiano Ronaldo yaraye akoreye i Madrid(Isomere)

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Real Madrid yaraye yongeye kwerekana ko mu murwa wa mukuru wa Espagne i Madrid aribo bayoboye ndetse no mu gihugu cyose muri rusange mu mupira w’amaguru nyuma yo kuyikubitira ahareba inzega ikipe ya Atletico Madrid ibitego bitatu by’umusore Cristiano Ronaldo Aveiro dos Santos. Ubwo uyu umusore yatsindaga ibi bitego yakoze uduhigo tuzakurwaho n’imperuka bitewe n’igihe byafashe kugirango adukore n’igihe cyari gishize utu duhigo tudakorwa nyuma y’abakinnyi beza bamaze guca muri ruhago.

Image result for cristiano ronaldo celebrating against Atletico Madrid

Dore uduhigo dutandukanye uyu musore yaraye akoze:

  1. Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi mu mikino yo gukuranamo muri Champions League( Knockout stage) aho yatsinze ibitego 52, akurikiwe na Lionel Messi ufite 36 ndetse na Thomas Muller ufite 19.
  2. Cristiano Ronaldo yuzuzaga ibitego 104 mu mikino ya Champions league akaba arusha ikipe yose ya Atletico Madrid bakinaga uteranije ibitego byayo byose kuva yatangira kwitabira iri rushanwa kuko ifite ibitego 100
  3. Cristiano Ronaldo mu ijoro ryakeye yuzuzaga ibitego 400 amaze gustindira ikipe ya Real Madrid. abakinnyi bose bane bamukurikiye barangije ruhago aribo Raul Gonzales Blanco, Alfredo di stefano, Santilana na Ferenc Puskas.
  4. Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi wenyine umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino ya 1/2 muri Champions League aho amaze gutsinda ibitego 13 byose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva amagambo yuzuyemo kwiyoroshya Cristiano Ronaldo yavuze nyuma yo gutsinda Atletico Madrid yihanukiriye

Ku myaka 18 y’amavuko uyu mukinnyi agiye guca agahigo ka Paul Pogba nk’umukinnyi uhenze mu mateka ya Football