in ,

Irebere imodoka abastar bo mu Rwanda bagendamo

 


Ushobora kuba warabonye imodoka nziza zikurikira mu mihanda ya Kigali ukaba wakwibaza ba nyirazo. Nyamara inyinshi murizo usanga zitwawe na bamwe mu bastar bakomeye ndetse banakunzwe cyane hano mu Rwanda. YEGOB yabakusanyirije urutonde rw’imodoka za bamwe mu bastar bo mu Rwanda bagendamo.

1. Kate Bashabe

Kate Bashabe ni umwe mu batunze imodoka nziza mu byamamare byo mu Rwanda. Kate usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda rya Kabash House afite imodoka yo mu bwoko bwa BMW X6.

2. Butera Knowless

Knowless wamaze kubaka izina nk’umwe mu bagore bashoboye muri muzika Nyarwanda, atunze imodoka ya Toyota Highlander yakozwe muri 2013. Akanavuga ko ari bwo bwoko bw’imodoka akunda.

3. Eric Rutanga

Rutanga ukina mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports atwara imodoka izwi nka “Gikeri” cyangwa Volkswagen Beattle.

4. Sekamana Maxime

Uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C230.



5. Arthur Nkusi

Arthur umaze kumenyekana mu mwuga wo gusetsa nka “Rutura”, atwara imodoka ya siporo yo mu bwoko bwa Peugeot 106.

6. Usengimana Faustin

Usengimana usanzwe ari myugariro wa Rayon Sports, wamukekera ko atwara imodoka ihenze nka Lamborghini kubera uburyo isa ariko yitwarira Toyota Celica ifite ibara ribereye ijisho.

7. Platini Nemeye

Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz, yahisemo kwigurira imodoka ya Toyota RAV4 yakozwe muri 2016. Izi modoka zimenyerewe ubundi gutwara n’abayobozi mu bigo bya leta.

8. TMC

TMC nawe ubarizwa mu itsinda rya Dream Boyz, akunze kugaragara atwaye Toyota Corolla Coupé y’umuryango umwe.

9. Tom Close

Tom Close wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, akaba asanzwe ari n’umuganga, atwara Mercedes Benz C200.

10. Young Grace

Young Grace, umwe mu bakobwa bake bashoboye kwinjira mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kandi akaba anakirimo, nawe atwara “Gikeri” cyangwa Volkswagen Beattle.

11. Jean Baptiste Mugiraneza, Miggy

Miggy uherutse kugaruka mu ikipe ya APR avuye muri Gor Mahia yo muri Tanzania aho yari amaze igihe akina, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4.

12. Hakizimana Mhajiri

Mhajiri ukina mu busatirizi bw’ikipe y’Amavubi akaba n’umuvandimwe wa Haruna Niyonzima, atwara imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz.

13. Allioni Buzindu

Allioni umwe mu bahanzi batakigaragara cyane mu muzika Nyarwanda ariko yatunguranye muri iyi minsi aho ari gutwara imodoka nziza ya Mercedes Benz SLK350.

14. Pastor P

Pastor P utunganya umuziki akaba anafite Studio ya Beyond Record studio, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris yo mu mwaka wa 2008. Ku bwe ngo nta kunda imodoka cyane.

Agira ati “Ubu ndi kwegeranya amafaranga ngo ngure moto ihenze kuko ari zo nikundira.”

15. Yannick Mukunzi

Mukunzi usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa “convertible”.

16. Djihad Bizimana

Bizimana ukinira APR atwara Toyota Corolla.

17. Rwatubyaye Abdoul

Abdoul Rwatubyaye ukinira Rayons Sport atwara Touareg

Amafoto: Kigalitoday

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James – Uri Mwiza

Amafoto y’urukozasoni Asinah yashyize hanze yakije umuriro kuri instagram