in ,

Isi irashaje: menya byinshi ku muryango w’abantu birirwa bambaye ubusa

Mu buzima bwa buri munsi umuntu agira ibmunyura yabikora bikamuha amahoro, ibyishimo n’umunezero atapfa kubona iyo atabikoze. Hamwe usanga uwabuze agatabi cyangwa agatama yasuhrewe, ingigngo bahuriraho n’abagize umuryango w’abadashaka kwambara ngo nabo bumva banyuzwe iyo bambaye ubusa.

Muri Indonesia nubwo bibujijwe no mu mategeko ko nt muntu wemerewe kujya mu ruhame yambaye ubusa, Adatya yiriwe mu rugo ndetse arakora akazi kose nta kenda na kamwe kamuri ku mubiri.

Uko aganira n’umunyamakuru niko amavuta agenda atarukira ku nda yambaye ubusa maze agira ati “Nishimira gukorera ibintu byose ahantu mba ntambaye, yewe no guteka amafunguro. Kandi nezezwa no kuba nambaye ubusa igihe cyose mbyifurije. Biranshimisha cyane nkumva nguwe neza iyo nta mwenda unkozeho.”

Muri ii gihugu gituwe n’abayisiramu benshi aho ubusambanyi n’ibindi bihanwa n’amategeko, nta muntu wemerewe kugaragara mu ruhame yambaye ukuri.

Gusa inshuro nyinshi ahura n’abandi banyamuryango b’ihuriro ry’abantu bashaka kubaho bambaye ubusa bakajya ahihihishe kuko “twafungwa ubuzima bwose tugaragaye mu ruhame twambaye ubusa ari nayo mpamvu tureka bikabera mu muhezo.”

Aditya avuga ko yatangiye gukunda iyi myumvire mu mwaka wa 2007 ubwo yabaga asoma inkuru zibivugaho ku mbuga za internet. Uyu ngo yahise ashaka uko avugana n’abandi babikoraga mu gihugu ngo nubwo ari bake bakora itsinda ririmo abagera kuri 15 b’ibitsina byombi.

Inkuru ya BBC ivuga ko aba bumva ko bagomba kuba abo bashaka kandi ngo bahora hamwe baganira ku ngingo zinyuranye ndetse ngo bumva bazajya mu Bufaransa nk’igihgu cyakoronije Indonesia kandi ho byemewe kubaho wambaye ubusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clement na Knowless nubwo babanye nk’umugabo n’umugore ngo burya hari ikintu bahuriyeho bombi (amafoto)

Masudi yitwaye neza mu mukino wa mbere nk’umutoza mushya wa Simba SC