in ,

Isomere amagambo The Ben yatangaje agisesekara I Kigali yakoze ku mitima ya benshi

 The Ben ugarutse mu Rwanda nyuma y’amezi arindwi ahavuye mu gitaramo cya East African Party, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike ku isi umuntu ajyamo akumva atuje muri we.

The Ben akigera ku kibuga cy'indege cya Kigali kuri uyu mugoroba

The Ben akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali kuri uyu mugoroba

“Nje mu Rwanda kabiri mu mwaka umwe!!!!ibi biranyereka agaciro abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo. U Rwanda ruraryoshye cyane nta wutakwifuza kuhaza” Ni amagambo umuhanzi The Ben atangaje akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu mugoroba.

Yabitangaje mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru ryari ryaje ku mwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe.

The Ben yagaragarijwe urukundo n’abantu benshi bari baje kwakira abandi bo mu miryango yabo batabashije kwihanganira kuza gufatana nawe amafoto.

Agarutse mu Rwanda ku butumire bwa RDB aho agomba kuririmba mu kiswe “Kwita Izina Gala Dinner 2017” ku itariki ya 26 Kanama 2017 muri Convention Center.

Biranugwanugwa kandi ko azaririmba ku munsi w’ejo kuri Stade Amahoro mu gitaramo kiswe “Kigali Intsinzi Concert” aho kwinjira ari ubuntu.

Mu cyumweru gishize nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kinafite mu nshingano ubukerarugendo cyatangaje ko The Ben azaza mu birori byo Kwita Izina by’uyu mwaka.

Mbere y’uko habaho umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse, RDB itegura ibirori biba bigamije gushyigikira gahunda zo kurinda no kurengera ibidukikije (conservation).

Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 99,600 (amadolari ya Amerika 120) ku muntu umwe, naho kwicara ku meza y’abantu 10 bikaba 830,000 Frw (amadolari ya America 1 000).

Arereka abafana be benshi baje kumwakira ko abyishimiye

Arereka abafana be benshi baje kumwakira ko abyishimiye

Umufana wabonye uburyo akamuramutsa mbere y'abandi

Umufana wabonye uburyo akamuramutsa mbere y’abandi

The Ben yavuze ko kugaruka mu Rwanda ari ibyishimo bikomeye kuko ari ahantu uba uri ukumva utuje

The Ben yavuze ko kugaruka mu Rwanda ari ibyishimo bikomeye kuko ari ahantu uba uri ukumva utuje

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva impungenge umugore wa T.I afite zirimo gutuma avuga ko T.I yamuciye inyuma

Reba amafoto mukuru wa Kim Kardashian yashyize hanze yambaye bikini maze abagabo bakarabya indimi