in ,

Isomere ikintu kidasanzwe cyane Coutinho yemeye gukora ngo yerekeze muri FC Barcelone

Umusore w’imyaka 25 wa Liverpool FC ariwe Philippe Coutinho ari gukoreshwa n’ikipe ya Barca ngo atume Neymar aguma muri iyi kipe kuko agiye muri Paris Saint Germain yaba akurikiye abenegihugu bakina i Paris ariko akanakoreshwa nk’umusimbura waza aje kuziba icyuho cya Neymar muri Barca.

Philippe Coutinho nawe Barca iri gushaka

Nubwo umutoza Jurgen Klopp yemeje neza ko uyu musore atagurishwa ko ari we azubakira ikipe ye,nyamara iminsi ishize amakuru avugwa cyane mu Bwongereza ko uyu musore yaba yarangije kwumvikana na Barca hakaba hasigaye ubwumvikane hagati ya Barca na Liverpool ku mafaranga azatangwa kuri uyu musore.

Ikinyamakuru Sport cyemeje neza ko uyu musore yaba yiteguye no gusinya amasezerano amuha umushahara muke ugereranyije n’ayo muri afata muri Liverpool ariko akunde yerekeze i Catalunya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye Umutoza Arsene Wenger agaruriye icyizere abakunzi n’abafana ba Arsenal

Rihanna akomeje gukora ibikorwa by’intangarugero bikomeje kubera urugero rwiza abandi bahanzi (bisome hano)