in ,

Isomere nawe amafaranga atagira ingano Lionel Messi amaze kwinjiza kuva yatangira gukina ruhago yumije abantu benshi

Umwe mu bakinnyi benshi bafata nk’umukinnyi mwiza ruhago yatunze mu mateka yayo,Lionel Messi,mu minsi mike aramutse yongereye amasezerano muri FC Barcelone yahita aba bidasubirwaho umukinnyi wa ruhago,uhembwa amafaranga menshi cyane kw’Isi,abantu benshi batangariye umubare w’amafaranga amaze kwinjiza kuva yatangira ruhago nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bamamaza cyane aho akorana n’inganda zikomeye cyane kw’isi nka za Adidas,Pepsi,Lays,Huawei,Dolce&Gabbana n’izindi nyinshi zongera ku mushahara ahembwa na FC Barcelone zikamugira umwe mu bakinnyi winjiza amafaranga menshi aho muri uyu mwaka yaje ku mwanya wa 3 ku rutonde rwakozwe n’iki kinyamakuru.

Iki kinyamakuru kigahamya neza ko Lionel Messi yaba atunze miliyoni 520 z’amayero kuva yatangira gukina ruhago aho byibura kuri saison yinjiza miliyoni 80 z’amayero ku mwaka nubwo zishobora kwiyongera yongereye amasezerano muri FC Barcelone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza-Abafana ba Arsenal bongeye kwishima nyuma y’igihe kinini bari bamaze bategereje ko umukinnyi wabo yongera amasezerano

Inkuru Ishyushye-Jose Mourinho yasebejwe cyane n’amagambo yabwiye abakinnyi be nyuma yo gutsinda Basel