in ,

Itsinda Western Boyz rikomeje guhiga andi matsinda nyarwanda rikora umuziki w’umwimerere

Abasore bagize itsinda Western Boyz

Itsinda Western Boys ni rimwe mu matsinda y’abahanzi nyarwanda rikaba rigizwe n’abasore batatu aribo Stone David, Bob na Ricky Bline rikaba ari rimwe mu matsinda y’abahanzi nyarwanda bamaze gukundwa na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, iri tsinda rikaba ryarashinzwe mu mpera z’umwaka wa 2015. Aba basore batatu bagize iri tsinda mu minsi ishize baherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo “AMAHIRWE” . Iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe n’abantu batari bake kubera umwimerere w’amajwi y’aba basore ndetse n’ubuhanga yakoranywe bituma benshi bavuga ko iri tsinda rifite imbaraga zikomeye zishobora gutuma rihiga andi matsinda y’abahanzi nyarwanda.

Image may contain: 3 people, people sitting
Abasore bagize itsinda Western Boyz

Mu kiganiro YEGOB.rw yagiranye na Stone, umwe mu basore batatu bagize iri tsinda, yadutangarije ko bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo zabo ebyiri arizo “ORIGINAL” na “AMAHIRWE” gusa hari n’izindi ndirimbo bakoze bakoze mu ntangiriro z’umuziki wabo zirimo iyitwa MANA NKURAHA, SINAHEMUKA na ARANSAJIJE. Yakomeje atubwira ko hari byinshi barimo guteganyiriza abafana babo ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse anatubwira ko bizabageraho bidatinze. Bimwe mu byo yatubwiye bizaza mu gihe cya vuba ni indirimbo yabo nshya bise “IKINYOMA” bahamya ko izakora ku mitima ya benshi.

Abasore bagize itsinda Western Boyz

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo ORIGINAL ya Western Boyz

Western Boys – ORIGINAL

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo AMAHIRWE ya Western Boyz

Western Boys – AMAHIRWE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Murumuna w’umuhanzi Christopher yinjiye muri muzika aho yazanye imbaraga zidasanzwe ashaka gutera ikirenge mu cya mukuru we (inkuru irambuye)

Abarezi [Roll Up Cover] By Martin Promoter