in ,

Iyi ni inkuru ibabaje cyane ndetse kandi iteye inkeke ku bafana ba Real Madrid

Ikipe ya Real Madrid imaze iminsi ititwara neza muri Championat birasa naho ibibazo byabo bikomeje kwiyongera kuko ubu yatakaje umukinnyi wayo Sergio Ramos wavunitse ku mukino wahije Espagne na Albanie.

Nkuko ikinyamakuru Marca kibitangaza ngo Sergios Ramos yavunitse mu ivi ngo akaba ashobora kumara igihe kigera ku kwezi adakina, gusa ariko ngo hari ikizere ko azakina umukino uzahuza Real Madrid na Atletico Madrid mu mpera z’ukwezi gutaha.

Kuri ubu Ramos akaba yamaze kugera i Madrid aho yagiye kureba abaganga ngo amenye neza igihe azamara adakina. Ibi rero bikaba ari inkuru mbi kuri Real Madrid kuko bimaze kugaragara ko ifite icyibazo gikomeye muri defense yayo aho umukinnyi Varane atari gutanga umusaruro uhagije. Iyi mvune ya Ramos rero ikaba ishobora gutuma ibibazo bya Real birushaho kwiyongera.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu abafana ba Espagne bakoreye Gerard Pique byatumye afata icyemezo cyo guseza mu ikipe y’igihugu (amafoto)

Umutoza wa Chelsea Fc Antonio Conte agiye gukorera amarorerwa ikipe ye atoza