in ,

Iyi nkuru ntiyashimishije na gato abafana ba Real Madrid

cristiano_ronaldo-angry

Abafana ba Real Madrid ntibongeye kwishimira na gato iruhutswa ridashira ry’Umunya porutigari Cristiano Ronaldo, kuko nyuma yo kwegukana igihembo cya FIFA Best player of the year batarongera kumubona mu kibuga, ngo anigaragaze nkuko akenshi iyo amaze guhembwa, umukino akina agaragazamo ubwitange bwinshi.

Ibi byagarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye, nyuma yaho Zidane umutoza wa Real Madrid yatangaje urutonde rw’abakinnyi bari buze gukina umukino wo kwishyura na Fc Seville mu gikombe cy’umwami, aho ndetse n’umunya croitia Luka Modric nawe ataribube agaragara kuri uyu mugoroba.

real

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne abafana batandukanye ntibishimiye iri ruhutswa ry’uyu mukinnyi wa mbere ku isi muri uyu mwaka, bitewe nuko amaze igihe adakina, gusa umutoza Zinedine Zidane akaba ategerejwe mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino kandi ntakabuza akaza kuba asubiza iki kibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa capiteni wa Fc Barcelone, Andres Iniesta yakoreye abakinnyi ba Real Madrid cyarakaje abayobozi be

Neymar ahangayikishije ikipe ya Fc Barcelone bikomeye (impamvu)