in ,

Iyumvire icyazimije umuriro wari watse hagati ya Safi Madiba n’umukunzi we

Muri iki cyumwe YEGOB.RW yabagejejeho inkuru yavuga ko urukundo rwa Safi (Urban Boyz) n’umutesi Parfine rwajemo igitotsi gikomeye cyatewe n’uko Safi yanze kwemerera Parfine ko amusanga i Dubai nyamara yari yabimwemereye mbere,ibi Safi akabyanga avuga ko hari imishinga y’indirimbo zitararangira ariko  hakaba hari amakuru yatugeragaho yavugaga ko yabyanze kuko yumvaga ari ugusesagura.

akiaolapa-horz

Nyuma yuko Safi ahakaniye Parfine ko atabashaguhurira nawe i Dubai ,maze bikamubabaza kugeza ubwo ngo bari bamaze igihe batavugana nk’uko byahoze  cyane ko Safi we ngo yumvaga nta cyaha yamukoreye cyatuma amusaba imbabazi,ubu amakuru agera kuri YEGOB.RW arayihamiriza ko Safi yanze gukomeza kwibabariza uwo yikundira maze afata telefone aramwihamagarira n’uko amusaba imbabazi z’uko atabashije kwitabira ubutumire bwe .

Imwe mu nshuti za bo bombi yadutangarije ko byabaye ngombwa ko Safi atera intambwe yo kurima amasinde yari yaje mu rukundo rwabo dore ko ngo Parfine we yari yamuhamagaye mbere y’igihe ndetse ngo Safi akabanza kumwemere ko bazahurirayo nyamara nyuma akaza kumuhakanira ko atakigiyeyo ku munota wa nyuma

Iti” Ibyo byo Safi na Parfine basaga n’abagiye gutandukana,kuko ntabwo bari bakivugana cyane ndetse yewe niyo washakaga kubwira Safi  umukunzi we parfine wabonaga ashaka kubyirengagiza bitandukanye n’uko  byahoze……gusa Safi yaje kumva ko yakosheje kuko yari yemereye Parfine ko bazahurira i Dubai mu kiruhuko nyuma aza kumuhakanira ku munota wanyuma ”

Akomeza agira ati” …[] Safi yihamagariye Parfine maze amusaba imbabazi bariyunga ,ubu ntakibazo bafitanye na gito ”

Ngo icyari cyateye intugunda cyane hagati ya Safi na Parfine n’uko Safi atigeze yemera ko yababaje Parfine kuko yamuzirikiye ku katsi amwizeza ko bazabonanira i Dubai,nyamara Umutesi Parfine akisangayo wenyine nyamara yari agiyeyo aziko wenda agiye gushira urukumbuzi amufitiye.

Nyuma yo kwiyunga bombi batereye intambwe icyarimwe yo kwereka abakunzi babo ko urukundo rwabo rukijya mbere nuko bose bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto bari kumwe ndetse Safi we aratobora ku ncuro ya mbere avuga ko Parfine ari umugore we .

Ati”keep calm,She’s my woman,my everything” ,tugenekereje ati” mwitonde,ni umugore wanjye,ni byose kuri njye ”

 

ajaikaioa

Parfine nawe ati” Nshuti yanjye magara,rukundo rwanjye Safi”

akapapa

Umva bombori bombori yavutse mu rukundo rwa Safi na Parfine

 

https://www.instagram.com/p/BMCHFTBhkF09QVlx178l93WOBmrkzA1wGt2qDs0/?taken-by=fina_fina_parfinaa

https://www.instagram.com/p/BMCHFTBhkF09QVlx178l93WOBmrkzA1wGt2qDs0/?taken-by=fina_fina_parfinaa

https://www.instagram.com/p/BMCHFTBhkF09QVlx178l93WOBmrkzA1wGt2qDs0/?taken-by=fina_fina_parfinaa

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore agashya utabonye Zlatan Ibrahimovic yakoreye mu kibuga (amafoto)

Jose Mourinho ari mu mazi abira azira amagambo yavuze