Iyumvire ishyano uyu mwana w’imyaka 5 y’amavuko yahuye na ryo, benshi bagakeka ko afite imyaka 50(inkuru irambuye)

Ibigezweho izindi nkuru

Uyu mwana w’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Australia ku myaka ye itanu akomeje gutungura abatari bake bitewe n’ishyano yagushije ryo gukura imburagihe.

Emily Dover.

Nk’uko inkuru dukesha Tuko ibivuga ngo uyu mwana witwa Emily Dover  yagize uburwayi bwitwa Addison bwatumye imisemburo ye ikora mu buryo budasanzwe maze ku myaka ibiri y’amavuko atangira gukura amabere ndetse ajya no mu mihango (periods) nk’umukobwa w’inkumi. Ikibabaje rero ni uko muganga ukurikiranira hafi uyu mwana yatangaje ko mu minsi mike uyu mwana ashobora gucura (menopause) kuko ngo asigaye afite ibibazo bimeze nk’abagore bari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.Mu kiganiro ababyeyi b’uyu mwana bagiranye n’itangazamakuru batangaje ko umwana wabo yakuze mu buryo budasanzwe aho akiri uruhinja yitwaraga nk’abantu bakuru, ndetse ngo baramuvuje biranga ,kugeza ubwo bashyizeho urubuga rwo gutangirwaho inkunga ngo barebe ko bavuza umwana wabo kugeza n’ubu bikomeje kunanirana.Kuri ubu Emily ku myaka itanu apima ibiro 44.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *