Iyumvire uburyo umuhanzikazi Rihanna yateye indobo Usain Bolt, nyuma y’uko amwinginze amusaba urukundo

Rihanna ni umwe mubakobwa banzwe cyane ku isi ndetse uyu mukobwa akaba azwiho kuba amaze gukundana n’abasore benshi b’ibyamamare barimo Chris Brown, Drake, Benzema ndetse n’abandi benshi, gusa nubwo amaze gukunda n’abasore batari bake siko abamwifuza bose bamugeraho kuko rimwe abatera indobo tazuyaje kunko yabigenje ku musore Usain Bolt.

Usain Bolt uzwi cyane mu mukino w’amasiganwa ku maguru aho kugeza ubu bizwiko ariwe muntu wiruka cyane ku isi, yigeze kugerageza gutereta Rihanna gusa umukobwa amubera ibamba nkuko Usain ubwe yabyivugiye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru TMZ.

Usain Bolt wagerageje gutereta Rihanna mu mwaka wa 2013 akaba yatangarije TMZ ko nubwo bwose ntako atagize ngo yereke Rihanna ko amukunda ngo Rihanna atigeze amugaragariza urukundo nabusa ndetse ngo ntiyanigeze anita kubyo yavuze amwereka ko amukunda.

Usain Bolt akaba kandi yavuzeko akekako Rihanna yaba yikundanira n’umuraperi Drake gusa kuri ubu ngo Usain nawe yabonye undi mukobwa umuhoza amarira yatewe na Rihanna.

No Comments Yet

Comments are closed

INSTAGRAM

Ikinyamakuru cyambere mu imyidagaduro mu Rwanda,

FOLLOW US ON

Kwamamaza