in ,

Iyumvire uburyohe bwo gushirana urukumbuzi Safi na Parfine barikumvira i Dubai (amafoto)

Nk’uko YEGOB.RW iherutse kubikubwira,Nyuma yuko Safi avuye ku izima maze agasanga Umutesi Parfine i Dubai ngo byabaye ugutungurwa guhambaye kuri Parfine wari wamaze guhakanirwa na Safi ku munota wa nyuma ko atakimusanze ngo bashirane urukumbuzi

amnaaba

Kuri ubu umwe mu nshuti  za hafi z’iyi Couple  yabwiye YEGOB.RW ko byabaye nk’ibirori kuri Parfine kubona yisanga ari kumwe n’umukunzi we nyamara yari yihebye avuka ko agiye kwikubura akisubirira mu Busuwisi atabonye Safi yikundira ndetse ngo yumvaga ko gupanga umushinga wo kubana bitakibaye kandi bifuza ko umwaka wa 2017 wazasiga barushinze

ajakaaa

Ngo Safi na Parfine bahisemo kwibera hamwe muri Hotel yitwa Royal Mirage Palace Hotel ,aho barebana akana ko mujisho uko umutima uteye.

Iti” Byabaye gutungurwa  gukomeye kuri parfine kuko yari yamaze kwijundika Safi wari wamwijeje ko bazahurira i Dubai bagashirana urukumbuzi nyamara akaza kongera kumuhakanira…[] kutumvikana byari bimaze kuvuka hagati yabo  byazimijwe n’imabazi Safi yasabye Parfine zakurikiye guhita afata icyemezo aka musanga…Kuri Parfine byabaye ikimenyetso ko Safi azirikana umugambi bafitanye wo kuzarushinga mu mwaka uza cyangwa uzawukurikira….[]”

Akomeza agira ati”  Ntabwo nahamya ko ubu bari kurara mu cyumba kimwe gusa ndabizi ko bari muri hotel imwe ,Palace Hotel ,aho baba bari kumwe buri kanya, aho buri wese yereka undi umutwaro w’urukumbuzi yari afitiye undi,ndetse bakanyuzamo bakajyana gutembera no gusangira….[]”

 

ajakala

Parfine yasize abana be babiri  mu Busuwisi maze ajya gushira urukumbuzi Safi,abazi iby’urukundo rwa Parfine na Safi bavuga ko rumaze igihe ndetse ariko ngo rukaba rwaratangijwe n’uko Parfine yari umufana wa Urban Boyz,ibi biza kumuviramo guhura n’iri tsinda  maze amenyana na Safi cyane kugeza ubwo bahuje barikundanira ndetse atumiye  Urban Boyz mu bitaramo ryakoye muri Swisse mu mwaka wa 2014,ibi byose Parfine akaba yarabikoraga kugira abashe gukomeza umubano ukomeye yari afitanye na Safi wavuyemo  uru urukundo  rushyira gushinga urugo.

Iyi ni ifoto Safi yifashishije bwa mbere agagaza igishashi cy’urukundo yari afitiye Parfine

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba umustar w’umunyarwandakazi wagaragaje ibyo atagambiriye kubw’imyambaro idasanzwe (amafoto)

Dore amagambo wabwira umukunzi wawe akamukora ku mutima kurusha…..