in ,

Jose Mourinho yajombye igikwasi abafana ba Liverpool nyuma y’amagambo akomeye yatangaje

Nyuma y’umukino wo kuwa gatandatu wahuje ikipe ya Liverpool na Manchester United, waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, hamaze gutahurwa inkuru yuko uyu mutoza w’umunya Portugali Jose Mourinho yahemukiye bikomeye ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool.

Nkuko umusesenguzi wo mu gihugu cy’ubwongereza Duncan Castle akanaba umwe mu bagize Fenway Sports Group ishinzwe kugurira abakinnyi ikipe ya Liverpool yabitangarije ikinyamakuru The Telegraph, Ikipe ya Liverpool yegereye Jose Mourinho akimara kwirukanwa muri Chelsea ngo abe yahita yerekeza i Liverpool gutoza iriya kipe gusa byaje kwanga aho ikipe ya Manchester United yahise ibyivangamo dore ko kandi umu agent wa Jose Mourinho, Jorge Mendes yari afitanye ubucuti na Directeur Sportif wa Manchester United Edward Woodward. Akaba ari uko ikipe ya Liverpool yahombye umutoza Jose Mourinho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Umuhanzi The Ben yongeye kugaragara asomana byimbitse n’indi nkumi y’icyamamare mu Rwanda

IYI foto ya Rihanna yambaye agapira konyine ikomeje kuvugisha abatari bake