in ,

Jurgen Klopp yatabaye umukunnyi wa Manchester United wari umaze iminsi yibasirwa maze abantu barumirwa

Ikipe ya Liverpool n’ikipe ya Manchester United ni ikipe zisanzwe zizwiho kuzirana kubera uburyo zagiye zirwanira ibikombe mu myaka yashize dore ko ari nazo kipe zifite ibikombe byinshi bya Championat hariya mu Bwongereza. Bikaba rero ari ibintu byatangaje benshi kubona umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp atabara umusore Wayne Rooney wari umaze iminsi yibasirwa n’itangazamakuru ryo mu bwongereza.

Résultat de recherche d'images pour "jurgen klopp wayne rooney"

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Jurgen Klopp yabijijwe icyo atakereza ku mafoto ya Rooney aherutse kujya ahagaragara aho uyu musore agaragara yasinze bikomeye maze niko gusubiza gaira ati : “Iyi niyo  generation yagaragayemo abakinnyi bagaragaje ubunyamwuga bikomeye kurusha mu bihe byahise, kandi ni ku rwego rw’isi ntago ari mu Bwongereza gusa. Abakinnyi b’ibihangange bagiye bandika amateka akomeye ubu mukaba mubasingiza bose banywaga inzoga ndetse banatumura amatabi kakahava ibyo ntababujije kuba abakinnyi beza. Muri iki gihe ntawukibikora. ” Aho Klopp akaba yashatse kumvikanisha ko kuba Wayne Rooney yarinywereye inzoga ntakiabzo kirimo nagito ngo kuko n’abandi bakinnyi bagiye bandika amateka mu myaka yahise bazinyweye ariko bagakomeza kwitwara neza.

Nubwo Klopp yagaragaje ko ashyigikiye Rooney, Jose Mourinho utoza Man U ntiyabyakiye neza nabusa koko yarakariye bikomeye Federation y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ngo kuba yararetse Rooney akanywa agasinda ndetse bikarengaho akanafotorwa yasinze. Wayne Rooney we ku ruhande rwe akaab yarasabye imbabazi avugako yakoze igikorwa kigayitse cyane.

Wayne Rooney Hotel Bar

image-rooney-watermark

wayne rooney

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

” No gukanisha nabibasha ” Young Grace

Miss Rwanda, Akiwacu Colombe yashyize ahagaraga ifoto yambaye utwenda two kogana “Bikini” arimo yishakira abafana