in ,

Justin Bieber yatunguye abantu mu ijoro ryakeye kubera ibyo yatangaje kuri Selena Gomez (inkuru irambuye)

Justin Bieber ku munsi w’ejo yatangaje ko ikibazo Selena Gomez yagize cy’impyiko atigeze akimenya mbere. Ibi bikaba byaratangaje abantu batari bake bakurikirana umubano w’aba bombi bavuga ko batunguwe no kumva Justin Bieber ari mu batunguwe no kumva ikibazo Selena Gomez yahuye nacyo.

Image result for selena gomez and justin bieber
Justin Bieber na Selena Gomez

Nkuko tubikesha hollywoodlife, Justin Bieber akimara gutangaza ko atigeze amenya ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko Selena Gomez yagize yatunguye abantu batari bake nkuko bamwe bagiye babitangariza mu ruhame bavuga ko batari biteze iki gitekerezo uyu musore yatangaje ndetse bahise banakeka ko umubano w’aba bombi ushobora kuba warajemo agatotsi.

Selena Gomez bravely shares her journey of getting a kidney transplant in summer 2017 (Selena Gomez/Instagram)
Selena Gomez n’umukobwa w’inshuti ye witwa Francia Raisa wamuhaye impyiko

Tubibutse ko Selena Gomez yahawe impyiko ku munsi w’ejo n’umukobwa w’inshuti ye witwa Francia Raisa washimwe cyane n’abantu bo mu muryango we ndetse n’abafana ba Selena Gomez muri rusange bavuga ko igikorwa yakoze cyuzuye ubumuntu ndetse n’urukundo byagakwiye kubera urugero rwiza abantu benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire akandi gahigo gakomeye Cristiano Ronaldo yakoze agahita aca kuri Lionel Messi

Inkuru ishyushye: Ibyifuzo byabafana ba Real Madrid birashyize bishyirwa mu bikorwa