in ,

Karekezi Olivier yaririye ku mva ya Ndikumana Katauti

Karekezi Olivier akiva mu gihome yagiye gusura imva y’inshuti ye Ndikumana Hamad Katauti atabashije guherekeza bwa nyuma.

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye.

Urupfu rwa Katauti rwakurikiwe n’ifungwa rya Karekezi Olivier bafatanyaga gutoza ikipe ya Rayon Sports. Karekezi yafunzwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017, yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabukanga.

Karekezi Olivier ntiyabashije gushyingura Katauti wari inshuti ye magara. Agifungurwa yagiye i Nyamirambo ahitwa mu Gatare aho Katauti ashyinguwe aramwunamira. Karekezi akigera ku mva ya Katauti yagaragaje gucika intege ndetse kwihangana byamunaniye aca bugufi ararira.

ifoto : igihe

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AKA NI AKUMIRO: Umukinnyi ukomeye w’amafilme yashinjijwe gukorakora ubugabo bwa mugenzi we mu ruhame (IKIREGO)

Impamvu udakwiye kunywa SHISHA