in ,

Kigali: Abatinganyi basomaniye mu ruhame ntacyo bikanga

U Rwanda ruzwiho ibyiza by’inshi rugezwemo n’ibyo bamwe bahoze bita amahano:

Ubu ikinyamakuru Ukwezi kiravuga ko abatinganyi babiri  basomaniye mu ruhame ntacyo bikanga ndetse ibi kibyemeza kifashishije video yashyizwe kuri YouTube n’abantu batandukanye

Dore uko kibivuga  “Kuwa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017 mu masaha y’umugoroba, mu kabari gafite n’akabyiniro kazwi ku izina rya X2 Club gaherereye i Remera mu mujyi wa Kigali, habereye ibirori bidasanzwe by’abakobwa babiri bakundana ndetse banemera ko baryamana, umwe muri bo akaba yiyumva nk’umugabo undi akiyumva nk’umugore.

Ubanza ni umugore, ukurikiyeho wipfutse mu maso akaba ari we mugabo

Umukobwa bakunda kwita Tamu akaba ari na we wiyumva nk’umugabo, yari yagize isabukuru y’amavuko, yanateguriwe ibirori byo kuyizihiza n’undi mukobwa mugenzi we afata nk’umugore we, gusa uyu we ntitwabashije kumenya amazina ye. Muri ibi birori aba bombi bari banatumiyemo inshuti zabo, babagaragarije mu buryo bweruye ko bakundana, hanyuma barasomana biratinda abatari babimenyereye bifata ku munwa.

 

 

Ibi birori by’isabukuru ya Tam hari ababonye ibyakorewemo bifata ku munwa

Yaba uyu witwa Tamu n’uyu afata nk’umugore we, baje mu birori bambaye amakote afite ibara rya gisirikare, maze nyuma yo gukata umutsima bakuramo amakote bagaragaza imipira y’umweru bari bambaye imbere ishimangira urukundo bakundana. Mu mugongo wa Tam hari handitse amagambo y’icyongereza agira ati:“She’s mine” bishatse kuvuga ngo “Ni uwanjye”, naho mu mugongo w’uyu mukobwa wundi hari handitse amagambo agira ati: “I’m hers” bishatse kuvuga ngo “Ndi uwe”.

Nta kubica ku ruhande, abari muri ibi birori bahishuriwe n’aba bakobwa ko umwe ari umugabo undi akaba ari umugore, biba kimwe mu bimenyetso bishimangira ko ubutinganyi mu Rwanda buhari n’ubwo ababikora akenshi bagerageza kubihisha.

Barasomanye bamwe mu batari babimenyereye bamera nk’abakubiswe n’inkuba

Kuryamana kw’abahuje igitsina byemewe mu bihugu byinshi by’i Burayi no muri Amerika, bikaba binemewe muri bimwe mu bihugu bya Afurika aho abakobwa babiri bashobora gukora ubukwe bagasezerana kubana, cyangwa abagabo babiri umwe akitwa umugabo undi akitwa umugore. Gusa byinshi mu bihugu bya Afurika ibi byagiye bibyamaganira kure, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe na Museveni wa Uganda bakaba baza ku isonga mu babirwanyije mu buryo bweruye.

https://www.youtube.com/watch?v=5mKXdAoC2es&feature=youtu.be

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy yashyize hanze Video imugaragaza abyina yambaye umwenda w’imbere (Yirebe hano)

Ubu ISIS iri gukoresha ibibondo igaba ibitero ku baturage b’isi (+Video ibabaje)