in ,

Knowless yasubije ku kuba Safi yaba yaramugishije inama ava muri Urban Boys

Knowless Butera avuga ko atigeze agira inama Safi bakundanyeho mbere y’uko ava muri Urban Boys kuko ari umuntu mukuru kandi uzi neza ko icyemezo yafashe nta nkurikizi yacyo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Sunday Night cyo kuri iki cyumweru aho yanasubije uko yakiriye gutandukana kwa Urban Boys, niba Safi azakora muzika wenyine akabishobora cyangwa se niba Humble na Nizzo nabo hari intambwe bazatera.

Avuga ko nta byinshi yavuga kuburyo Safi yavuye mu itsinda rya Urban Boys byatumye bikurikirwa n’amagambo menshi ‘mu byukuri nta byinshi nabivugaho kubera y’uko bitewe n’uko buri wese agira uko afata ibintu, hari igihe umuntu ahura n’ibibazo agahitamo kurira cyangwa se agakora ikindi kindi yumva yacyamushimisha niyo mpamvu rero nta byinshi nabivugaho.’

Yakomeje avuga ko nta nama yigize agishwa na Safi cyangwa se umwe mu basigaranye Urban Boys.Ngo ni abantu bakuru yizera neza ko uwo mwanzuro bawufashe bawutekerejo mbere y’uko babitangaza.

Yagize ati “Nta byinshi nabivugaho kubera y’uko n’ubundi yamaze gufata icyemezo mu mutima we.Birashoboka igihe cyose afite icyo ashaka asa n’utangiye bundi bushyasha kandi ko afite umutima ushaka.Asanzwe ari umuririmbyi mwiza kandi yaririmbaga no mu itsinda kuba rero yarafashe uwo mwanzuro wo kwikuramo n’uko yari yarapanze uko bizagenda.”

Yungamo ati “Ndabona azabishobora kandi ndazineza ko abaye aziko ari uguta umwanya ntiyakwirirwa abikomeza rero azabishobora.”Yaboneye ko kuvuga ko niba Humble na Nizzo nabo bafite umutima wo gukora akazi kari kabatunze bazabishobora.

Ati “Abasigaye bakwiye kumenya ko n’ubwo agiye itsinda rigihari kandi n’ibintu bigishoboka cyane baracyafite ingufu.Bacyafite ibitekerezo ntaho byagiye eeeh baracyari b’abandi rero bazabishobora.”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bugesera FC yamaze kwirukana umutoza

Dore uko kugeza ubu byifashe muri Tour du Rwanda