in ,

Kuva ejo umukino utaratangira kugeza n’ubu Sergio Ramos na Gerard Pique baracyatukana ku babyeyi

Ba myugariro 2 bakomeye kw’isi bombi bakinira ikipe y’igihugu ya espanye ari bo Sergio Ramos ndetse na Gerard Pique bose bakinira ba mukeba FC Barcelone na Real Madrid bamaze iminsi baterana amagambo,mu gihe ninjoro bahuriraga mu kibuga muri El Classico amagambo yarushijeho kuba amagambo.

Mu gihe Real Madrid yakuragamo Bayern Munich habayemo ubusifuzi butari bwiz, Gerard Pique ni we wa mbere wasakuje ko habaye ubujura,babajije Sergio Ramos icyo avuga ku magambo Pique yasubije abanyamakuru ko nta bujura bwabayeho muri ruhago buruta ubwa Barca na PSG (6-1).

Ramos avuna Messi
Ramos avuna Messi

Ku munota wa 77 ubwo Sergio Ramos yateraga rugondihene y’amaguru 2 Lionel Messi agahabwa ikarita y’umutuku yasohotse akomera amashyi Gerard Pique ,wahise wirukira umusifuzi amusabira ikarita itukura, amwereka tribune y’icyubahiro ya Santiago Bernabeu ngo avuge icyo ashaka ageze ku banyamakuru ababwira ko abakinnyi ba Barca bitatsa ko byarangiye bimuhesheje umutuku. Pique nawe ntago yaviriyemo aho ariko nawe yabwiye abanyamakuru ko Sergio Ramos nagera iwe agasubiramo umukino araza gusanga ikarita yari ayikwiye.

Gerard Pique ni umusore ukomoka mu ntara ya Catalogne iri gushaka ubwigenge ku gihugu cya Espanye kubera gupinga ubutegetsi bw’i Madrid, mu gihe Ramos we akina i Madrid nabo batemera kwigomeka kwa catalogne nyamara aba basore bakinanye imikino myinshi banatwarana ibikombe byinshi muri Espanye.

.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano amafoto adasanzwe yaranze igikorwa cyo guhemba umukinnyi mwiza wa champiyona y’ubwongereza 2017(Amafoto)

Reba uko ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Miss Kundwa Doriane byagenze (amafoto+video)