Luis Enrique yashimagije bikomeye Lionel Messi utari ku rutonde rw’abakinnyi beza rwa FIFA.

Ibigezweho imikino

Umutoza w’ikipe ya Espanye, wanahoze atoza FC Barcelona , Luis Enrique yashimagije cyane Lionel Messi avuga ko ari we mukinnyi ukomeye cyane ku Isi, nyuma y’iminsi mike uyu mukinnyi atagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi beza bahatanira igihembo cya FIFA “The Best award”, cy’uyu mwaka.

Uyu mutoza aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nzeri 2018 yavuze ko nubwo Messi atagaragaye kuri ruriya rutonde rwa FIFA ariko ngo niwe mukinnyi ukomeye cyane ku isi ugereranije n’abandi bakinnyi.Yagize ati:”ndamutse mvuze ku bakinnyi ba Croatia navuga Modrić na [Ivan] Rakitić,kuko umwe muri bo ashobora kubona igihembo icyari cyo cyose,gusa njyewe ndamutse ndatanga igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi nagiha Leo Messi, ntagushidikanya rwose arenze Ku bandi bakinnyi bose.”

Twibutse ko kuri uru rutonde rwa FIFA,ruyobowe n’abakinnyi nka Luka Modric,Cristiano Ronaldo na Mohamed Salah gusa Messi akaba atarugaragaraho.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *