in

M-Izzo akomeje guhigura imihigo yari yahize nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye “BANZA URYE”

Umuhanzi M-Izzo akomeje guhigura imihigo yari yahize nyuma yo gushira hanze indirimbo ye yise BANZA URYE ubu akaba yashize hanze indi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi Umutare Gaby bakayita “Muganga” ndetse ubu magingo aya amashusho yayo akaba yaramaze kugera hanze aho yishimiwe cyane n’imbaga y’abafana b’aba bahanzi.

Nkuko umuhanzi M-Izzo yabidutangarije mu kiganiro twagiranye, yatubwiye ko mu minsi iri imbere azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye “BANZA URYE” yashimishije benshi mu bafana be. Tubibutse ko amashusho y’iyi ndirimbo “MUGANGA” yakozwe na Bob Chris naho amajwi  yakozwe na Producer Trackslayer.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Muganga ya M-Izzo afatanyije na Umutare Gaby

https://www.youtube.com/watch?v=GGHORiuz_0M

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uncle Austin ft. Meddy – EVERYTHING

Umva amagambo akomeye Jose Mourinho yavuze nyuma yo gutsindwa na Manchester City